Uganda: Abataramenyekana barasiye umunyamategeko mu rugo iwe

Umunyamategeko Ronald Mukisa uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko, wo muri Uganda, yishwe arashwe mu ijoro ryo kuwa kabiri mu karere yari atuyemo ka Wakiso gaherereye mu majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Kampala.

Polisi y’ako gace byabereyemo yatangaje ko Mukisa yishwe ubwo yari atashye ageze mu rugo rwe.

Umuvugizi wungirije wa polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire, yavuze ko abaturanyi ba Mukisa bumvise urusaku rw’amasasu ubwo uyu munyamategeko yaparikaga imodoka ye ahagana saa tanu z’ijoro za Uganda.

Yongeyeho kandi ko uwo umugizi wa nabi utaramenyekana yamurashe inshuro nyinshi, arangije ahita yurira moto yari imutegereje arahunga.

Polisi yasabye buri wese waba afite amakuru yerekeye ibyo byabaye gufatanya na yo mu iperereza. Impfu ziturutse ku kurasana zikomeje kwiyongera muri Uganda.

<

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.