Rubavu: DAF n’umukozi ushinzwe ubutaka bahagaritswe by’agateganyo

Abakozi babiri b’akarere ka Rubavu bahagaritswe mu kazi by’agateganyo.

Abahagaritswe barimo umukozi ushinzwe Imari n’ubutegetsi n’umukozi ushinzwe Ubutaka n’ibikorwaremezo bakorera mu murenge wa Cyanzarwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe, Uwimana Vedaste yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Hari abakozi 2 bahagaritswe by’agateganyo ni umukozi ushinzwe Imari n’ubutegetsi n’umukozi ushinzwe ubutaka n’ibikorwa-remezo, Ibyo bakurikiranweho n’amakosa bakoze mu kazi.”

Tumubajije ku gihe bahagaritswe uko kingana, Uwimana yadusubije ko kitajya munsi y’amezi atatu.

Ati “Ntabwo cyarenga amezi atatu ibindi bizagenwa nibazava mu bugenzuzi ku makosa bakekwaho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *