Abitabiriye igitaramo cya Pool Party mu karere ka Rubavu biganjemo inkumi n’abasore bagaragaje ko aka karere ka kiri ku isonga ry’imyidagaduro mu Rwanda, ariko banatanga umukoro ku bategura ibitaramo.
N’igitaramo abacyitabitiye basusurukijwe n’aba Dj bavanga imiziki batandukanye, bo mu gihe barimo bananura imitsi mu bwogero (Piscine) bwa Western Mountain Hotel iri mu marembo y’umujyi wa Rubavu.
Igitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, kuwa gatandatu ctangiye ku isaha ya saa kumi, nibwo Selecta Daddy umwe mu bagezweho mu kuvanga imiziki mu ntara y’iburengerazuba yari ageze ku rubyiniro maze asusurutsa abari bahageze, bakomeza kumugaragariza urukundo.
Selecta yasimbuwe ku rubyiniro hajyaho abandi ba Dj ubona ko abitabiriye iki gitaramo batifuzaga ko kirangira kuko bifuzaga kugeza mu gitondo bakirya kuyabo.
Abitabiriye iki gitaramo bagaragaje ko bafite inyota y’ibitaramo nk’ibi byinshi biteguwe n’abanyamwuga.
Akaryoshye nti gatinda mu itama, iki gitaramo ku isaha ya saa mbili n’igice cyaje guhagarikwa na Polisi kubera icyo bise ko urusaku rw’imiziki iri kuvangwa aho hantu.
Shamy Shifty, Umuyobozi wa Make Shifty Music yateguye iki gitaramo yihanganishije ababujijwe gukomeza kuryoherwa na Pool Party avuga ko ubutaha bazategurira ahantu hatazagira umuturage habangamira.
Ati “Igitaramo cya Pool Party cyagenze neza kuko abantu babonetse, gusa abacyitabiriye ntibabashije kuryoherwa n’ibyo twabateguriye kugeza ku isaha ya nyuma ari nayo mpamvu tubihanganisha, gusa ubutaha tuzategurira ahantu hatazagira uwo habangamira ngo Polisi yongere ibizemo.”
Akomeza ashimira abitabiriye iki gitaramo akabasezeranya ko iki gitaramo kigomba kuba ngaruka mwaka.
Utarabaga ari mu mazi yabaga yitegereza bagenzi be uko boga
Shamy Shifty, umwe mu bateguye iki gitaramo yanyuzagamo akaganiriza abacyitabiriye ababaza uko bakiriye serivisi bari guhabwa