Urukiko rw’ibanze rwa Gihango rwarekuye by’agateganyo abakozi b’akarere babiri muri batanu bari bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu kwiba imyenda yari igeneww gufasha abahuye n’ibiza by’imvura byibasiriye aka karere mu ntangiriro z’uku kwezi.
Abarekuwe ni ababyeyi bagaragaje impamvu badakwiriye gukomeza kuburana bafunzwe kubera ko bafite abana bato bakwiriye kwitabwaho.
Ni urubanza rwaburanwe kuwa gatanu, tariki 27 Gicurasi 2023, mu Rukiko rw’ibanze rwa Gihango ku ifunga n’ifungurwa ry’abakozi b’akarere ka Rutsiro 5 .
Ibyaha aba bakozi b’akarere bakurikiranweho byakoze kuwa gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, biturutse ku makuru yari yatanzwe bose barasakwa mu ngo 2 z’abakozi b’Urwego rwa Dasso hafatirwamo imyenda isaga 70 yari igenewe gufasha abahuye n’ibiza nabo mu kwiregura bavuga ko bari bayihawe.
Reka tubibutse kandi ko aba bakozi b’akarere ka Rutsiro babiri ubwo baburanaga ku ifunga n’ifungurwa, baburanaga bunganiwe n’Umunyamategeko umwe Me Bimenyimana Felecien mu kwisobanura kwabo bahakanye ibyo bashinjwa, kuko basanga ibyo Ubushinjaha bushingiraho ari amagambo adafite gihamya.
Urubanza rw’aba bakozi rwasomwe kuri uyu wa kabiri, tariki 30 Gicurasi 2023 nk’uko twari twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje.
Mujawamariya Anathalie na Uwamahoro Eugénie Urukiko rw’ibanze rwa Gihango rwasanze bakwiye gukurikiranwa badafunze ruhita rubarekura ngo bajye kwita ku bana bakiri bato bakeneye kwitabwaho ni ababyeyi babo.
Abarimo Umushoferi w’akarere n’abakozi b’urwego rwa Dasso bakomeje gufungwa by’agateganyo ku ifunga n’ifungurwa
Abarekuwe ni ababyeyi bafite abana bakiri bato