Abatuye mu murenge wa Ruramba bavuga ko mbere yo gusobanukirwa ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe batumvaga akamaro ko kugira ikigega gifata amazi ava ku nzu kuko babonaga atemba ariko ntibite ku ngaruka yateza nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Abatuye mu kagali ka Giseke, Umurenge wa Ruramba, akarere ka Nyaruguru bavuga ko ubu aribwo babona inyungu zo kugira ikigega gifata amazi kuko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zagabanutse.
Nyirahorana Viviane, avuga ko mbere yo kugira ikigega gifata amazi bahoraga basana inzu kubera amazi y’imvura yashokeragaho.
Ati: “Ntaramenya ko amazi ava ku nzu ashora kujya mu kigega ntasenye, mu gihe cy’imvura ibaraza ryavagaho n’inguni z’inzu tugahora dushyiraho sima ariko bikaba iby’ubusa kuko amazi yabaga afite imbaraga. Maze kumenya ko imvura nyinshi ishobora gutwara ubuzima bw’abantu cyangwa igasenya inzu igihe yaguye nabi, nafashe icyemezo cyo kugura ikigega gifata amazi.”
Akomeza avuga ko uretse kurengera inzu babonaga ishobora kuzasenywa n’amazi y’imvura, ikigega cyanamufashije kubona amazi yo gukoresha imirimo yo mu rugo nko kumesa, kuhira amatungo no gukora isuku.
Uwizeyimana Immaculée, we avuga ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zagabanutse kuko amazi ava ku nzu yajyaga atwara ubutaka bwo munsi y’urugo, ariko kuva yafata amazi yo kunzu nta suri arongera kubona mu murima we.
Ati: Amazi ava ku nzu yateraga isuri ugasanga imyaka nahinze munsi y’urugo yagiye ndetse kandi ikajyana n’ubutaka. Kuva nafata amzi ava ku nzu isuri yaragiye kandi n’imyaka mpahinze mba nizeye kuyisarura yose nubwo hagwa imvura nyishi, ariko nta suri mba nikanga.
Nk’uko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga y’ i Paris (Paris Agreements) n’amasezerano mpuzamahanga avuguruye ya Kigali (Kigali Amendments), Guverinoma y’ u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurengera no kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Imwe muri izo ngamba harimo n’ibigega bifata amazi ava ku nzu mu rwego rwo kwirinda ko ashobora guteza Ibiza birimo gusenya inzu, isuri n’ibindi.