Nyuma y’aho ubuyobozi bw’umurenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo bushyize ikimenyetso cyo gusenya (Towa) ku nzu za bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Munini mu kagali ka Ngara , ubu baravuga ko batari gusinzira bibaza iyo bazerekeza.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko abantu barenga 130 bishwe n’ibiza iburengerazuba no mu majyaruguru mu ntangiriro z’uku kwezi, abenshi bagwiriwe n’inzu zabo ziri ku misozi.
Muri Kigali benshi batuye ku misozi irimo n’imiremire nka Jali, Mont Kigali, Gisozi, cyangwa Rebero. Ku misozi myinshi hari uduce twubatse mu tujagari ahatuye imiryango ibihumbi n’ibihumbi yiganjemo iciriritse n’ikennye.
Abo leta yagennye ko batuye ahateje akaga ubuzima bwabo bamwe batangiye kuhava abandi barategereje, inzu zabo zashyizweho inyuguti ya X yandikishije irangi ritukura.
Abo twaganiriye bo mu murenge wa Bumbogo bo bavuga ko bataratangira kwimuka ariko bakaba bahangayikishijwe n’ibimenyetso by’imisaraba itukura byatangiye gushyirwa ku nzu zabo ari nako babwirwa ko bazimuka bidatinze.
Bakomeza bavugako kugeza ubu imirimo yo kwiteza imbere bari bari kuhakorera nayo igiye kudindira kuberako ntakizere cyo kuhaguma ni mugihe kandi bemezako nibahakurwa bazaba bahohotewe kuko ngo ntamanegeka ahari.
Umwe mu baganiriye na Rwandanews24 utifuje ko mazina ye atangazwa yagize ati” Nibadukura aha bazaba baduhohoteye rwose kuko ntabwo dutuye munsi y’imikingo nta ruhurura twegeranye yewe ntanubwo aho dutuye hahanamye, mbese tuhamaze imyaka myinshi turahasaziye tutarumva n’uwo amazi yateye iwe. Rero mudukorere ubuvugizi.”
Mugenzi we nawe ati” kuza bagashyiraho ibi bimenyetso batabanje kuganiriza abaturajye ni ukubakura imitima , urabonako abaturajye bacitse intege hari n’abiriwe umunsi wose ntacyo bakoze ngo n’ubundi bagiye kuhavanywa mbese ubu ntawe uri kuryama ngo asinzire.”
Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Bumbogo buvuga ko Atari gahunda y’uyu murenge gusa ahubwo ari gahunda y’igihugu yo gukura abaturage mu bice byashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Bumbogo Innocent NYAMUTERA avugako mbere y’uko bafata icyemezo cyo gusenya bazabanza kuganira n’abaturage nabo bakavuga uko babyumva kandi ko bazabikorana ubushishozi kugirango batagira uwo barenganya ati” Tuzabanza twicare hamwe n’abaturage nidusanga hari abagomba kuhaguma bazahaguma , kandi ntawe tuzarenganya rwose”
Umwaka ushize umujyi wa Kigali wubakiye inzu utuza imiryango amagana yari ituye ahateye inkeke hafi ya ruhurura nini cyane ya Mpazi, bamwe mu barimo kwimurwa ubu bibaza impamvu leta itabanza kwita ku ho bajya mbere yo kubimura aho bamaze imyaka.
Biteganyijwe ko mu gihe baramuka bimuwe abakodesha bakwishyurirwa ukwezi kumwe naho abari bafite amazu yabo bwite bagakodesherezwa amezi 3 ndetse bagakurikiranywa kugeza babonye ahandi batura

