Gatsibo: Umukozi wa SACCO yatawe muri yombi mu gihe undi agishakishwa

Mukabaramba Françoise umukozi w’umwarimu SACCO Kabarore arakekwaho kwiba miliyoni 37 z’amafaranga y’u Rwanda ubwo yari yasigariyeho umuyobozi w’iyi SACCO agahita atoroka.

Umuvugizi wa RIB Murangira B Thierry yavuze ko iyi SACCO akimara kwibwa iperereza ryahise ritangira Umuyobozi (Manager) w’iyi SACCO akaba yaratawe muri yombi.

Ati:”Nyuma yuko muri SACCO ya Kabarore Tariki ya 26 Gicurasi 2023 hibwe amafaranga angana na Miliyoni 37 ayo mafaranga bikekwa ko yibwe na Mukabaramba Françoise umucunga mutungo wari wasigariyeho Umuyobozi wa SACCO, Iperereza ryahise ritangira hakaba hafashwe Manager Umuhoza Jacqueline naho Mukabaramba Françoise akaba agishakishwa.”

Yakomeje avuga ko bikekwa ko intandaro yo kwibwa kw’ayo mafaranga ari uko banyuranyije n’amabwiriza agenga uko urufunguzo rw’ahabikwa amafaranga muri banki rubikwa.

Ati:”Ubundi amabwiriza ya Banki avuga ko urufunguzo rwo ku mutamenwa ubikwamo amafaranga nibura rubikwa n’abantu barenze umwe, aya mabwiriza akaba aturubahirijwe bikaba bikekwa ko aribyo byabaye intandaro yo kwibwa kwayo mafaranga.”

<

Yasoje avuga ko RIB isaba umuntu wese uzi aho Mukabaramba Françoise aherereye yabimenyesha Sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye kugira ngo afatwe agire ibyo abazwa.

Amakuru y’uko iyi SACCO yibwe yamenyekanye kuwa 29 Gicurasi 2023, bikaba byarabereye aho iyi SACCO iherereye mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore.

Ubu uwafashwe akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarore mu gihe iperereza rigikomeje

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.