Rutsiro: Abagabo 2 n’abagore 2 bafunzwe bakekwaho kwica Mbirinde

Abagabo 2 n’abagore 2 bo mu karere ka Rutsiro bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Mbirinde Protogene, wasanzwe mu gikoni yari acumbitsemo yapfuye ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2023.

Aba bafunzwe bafatiwe mu murenge wa Gihango mu masaha y’igitondo yo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023.

Abafunzwe ni Nyiranzayino Chantal, Imaniradukunda Odette, Ngirabatware Pascal na Tuyisenge Emmanuel aba bose bakaba bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Mbirinde Protogene, wari utuye mu mudugudu wa Karugaju, Akagari ka Murambi.

 Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Amakuru y’urupfu rwa Mbirinde Protogene twayamenye ejo ni mugoroba, uyu munsi mu iperereza hafatwa 4 bacyekwa barafungwa.

Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho gusaba abaturage kutavutsa bagenzi babo ubuzima.

Ati “Turabasa abaturage kutavutsa bagenzi babo ubuzima babahora ibyo batunze kuko amakuru y’ibanze agaragaza ko bamuhoye amafaranga bari bamubonanye,  kuko bari bagiye ku murangira inka yo kugura, Police ikaba itazihanganira umuntu wese wanga gukora agahitamo gutungwa n’ibyabandi amaze gukora ubugizi bwa nabi.”

Abafashwe kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango, mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza kuri uru rupfu.

Amakuru kandi avuga ko uyu Mbirinde yabonetse yapfuye ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2023  mu gikoni cy’inzu ya Nyiranzayino Chantal yari acumbitsemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *