Kuri uyu wa gatanu, tariki 27 Gicurasi 2023 nibwo mu Rukiko rw’ibanze rwa Gihango rwatangiye ku buranisha ku ifunga n’ifungurwa ry’abakozi b’akarere ka Rutsiro 5 bafunzwe bakekwaho kwiba imyambaro yari igenewe gufasha abahuye n’ibiza.
Aba bakozi b’akarere bose uko ari batanu binjiye mu Rukiko ku isaha ya saa tatu zirenzeho imunota mike, bambaye imyenda isanzwe ndetse barimo amapingu.
Amapingu bayakuwemo asigaranwa n’umwe mu ba Polisi wari ubarinze, binjira mu cyumba cy’iburanisha ubona bose banyuzamo bagaseka abandi ukabona amarira arashotse.
Ku isaha ya saa 09h47′ nibwo Perezida w’Iburanisha yahagurukije aba bakozi n’ababunganira mu mategeko, maze Ubushinjacyaha butangira gusobanura Dosiye ya buri umwe bwitsa ku mpamvu zikomeye (Kunyereza umutungo) zituma bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ibyaha aba bakozi b’akarere bakurikiranweho byakoze kuwa gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, maze biturutse ku makuru yari yatanzwe bose barasakwa mu ngo 2 z’abakozi b’Urwego rwa Dasso hafatirwamo imyenda isaga 70 yari igenewe gufasha abahuye n’ibiza.
Umukozi w’akarere ushinzwe Imari n’imirimo rusange, Munyaneza Jean Maurice ubuhamya bwe mu bugenzacyaha nibwo Ubushinjacyaha bwagendeyeho bushinja aba bakozi b’akarere, muri ubwo buhamya yatanze bavuze ko yivugiye ko Muhire Eliezer atari afite uburenganzira bwo gutwara ibikoresho mu gihe hagaragajwe ko yari yaramusinyiye Urupapuro rw’ubutumwa bw’akazi rwo kuva kuwa 05-20 Gicurasi 2023.
Ikindi kintu cyatunguye abantu ni ukuntu amakuru yo mu bushinjacyaha avuga ko aba Polisi aribo bavanye imyenda mu modoka ya Muhire mu gihe mu Rukiko yavuze ko ariwe wayikuriye mu modoka kuko yari yanamaze kubibwira bagenzi be bari bakoze muri Command Post ko hari imyenda agaruye irenga kuyo Site ya Murunda yari avuyeho bari bakeneye.
Ubushinjacyaha bushingiye ku kuba aba bakozi bakurikiranweho impamvu zikomeye bwabasabiye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, bikaba bikekwa baramutse baburanye bari hanze bashobora gusibanganya ibimenyetso cyangwa bagatoroka ubutabera.
Usibye Ndungutse Jean Pierre usanzwe ari Umukozi wa DASSO wemeye icyaha kuva mu bugenzacyaha no mu Rukiko abandi 4 basigaye bahakanye ibyo bakekwaho byo kwiba imyenda, dore ko hari nuwavuze ko ubwo yari mu ibazwa yasinyishijwe n’Umukozi wa RIB ku ngufu, yapfukamishijwe hasi kandi arimo ipingu.
Ndungutse yagize ati “Ndemera icyaha nkanagisabira imbabazi kuko imyenda yafatiwe iwanjye, kandi kubera impamvu y’uko imyenda nayihawe ni abakozi babyemerewe nakwemererwa kuburana ntafunzwe kuko mfite ingwate.”
Muri aba baburanyi kandi imbere y’Urukiko hari uwasabye ko amakuru yatanze mu bugenzacyaha atahabwa agaciro ahubwo amakuru ahaye Urukiko akaba ariyo ashingirwaho, kuko yasabye ko bamwereka inyandiko y’ibazwa ngo arebe ko amakuru yatanze ariyo yanditswe bakanga kuyimwereka ngo bagiye kwakira abandi.
Yagize ati “Imvugo z’Ubushinjacyaha sinzemera, ahubwo ibyo mvugira hano mu Rukiko abe aribyo bihabwa agaciro, dore ko imyenda bansanganye iwanjye ari Ndungutse wari wayimpayo nk’impano kandi nkaba naragiye kuyifata iwe ntarinzi aho yayivanye.”
Ku bandi bakozi b’akarere ka Rutsiro babiri baburanaga bunganiwe n’Umunyamategeko umwe Me Bimenyimana Felecien ubwo bari bagezweho ku kwisobanura kwabo nabo bahakanye ibyo bashinjwa kuko basanga ibyo Ubushinjaha bushingiraho ari amagambo adafite gihamya.
Aba bakozi basanzwe ari ababyeyi bafite abana bato buri umwe mu kiniga cyinshi yagaragaje ko afite umwana muto ukeneye kwitabwaho na nyina, akaba atagakwiriye kuburana afunzwe.
Aba bakozi kandi bahamije ko Muhire Eliezer usanzwe atwara imodoka y’akarere imyambaro Ubushinjacyaha buvuga ko yafatanwe yari yamaze kubabwira nk’itsinda ryari ryakoze muri Command Post ko yayigaruye batungurwa n’uko yaje kwitwa iyo yibye.
Ikindi aba bakozi bashingiraho bavuga ko ari Ubuhemu bakorewe ni uko basatswe mungo zabo ntihagire igihamya kigaragaza ko bibye imyenda, ariko bakaba bafunzwe ni amakuru yatanzwe na Ndungutse usanzwe ari Dasso ndetse na Munyaneza Jean Maurise usanzwe ashinzwe Imari n’imirimo rusange muri aka karere.
Muri aba babyeyi kandi nyuma yo gufatwa bagafungwa kuwa 14 Gicurasi umwe yahise afatwa n’uburwayi bukomeye ku buryo kuva kuya 16-18 Gicurasi yari arembeye mu bitaro bya Murunda akaba asaba ko yarekurwa akaburana ari hanze kugira ngo abone uko yivuza.
Nyuma yo kwisobanura kw’abaregwa ndetse ni ababunganira mu mategeko byarangiye saa 13h03′ Ubushinjacyaha bwongeye buhabwa umwanya ngo bugire icyo bwongeraho.
Uru rubanza rwasojwe saa 14h34′ ruzasomwa kuwa kabiri, tariki 30 Gicurasi 2023.
Uru rubanza rwari rwitabiriwe n’abiganjemo abakozi b’akarere mu mashami atandukanye, ntabwo byari byemewe gufata amajwi cyangwa amashusho.
Umwe mu bakozi b’akarere ka Rutsiro umaze iminsi mu bitaro intege zari nke ku buryo Umucamanza yanyuzagamo akamusaba ko yaba yicaye
Abanyamategeko banyuzagamo bakaganira kuri Dosiye z’abo bunganira
