Urusengero rwa Satani: Ubwo ntiwibwira ko uzi abayoboke ba satani? Ushobora kuba utabazi

Nyamara iri rishobora kuba ari ryo koraniro rinini cyane ritari bwigere ribaho ry’abayoboke ba Satani – rikaba rigiye gutangira kuri hotel ya Marriott hagati mu mujyi wa Boston.

Mu cyumba cyakamo buji (bougie) cyateguriwe ibirori by’abayoboke ba Satani, itara ni ryo rikwakira mu gasengero, kazwi nka The Little Black Chapel. Ku ruhande rwo hirya, hari Aritari, imbere yayo hasi hari inyenyeri y’amahembe atanu.

Ibirori bibera hano ni ibyo “kwiyambura batisimu”, aho abari muri byo bahakana ibijyanye n’imigenzo yose yo kubatizwa bakorewe bakiri abana.

“Nta mazina”, niko umwe mu bayoboke ba Satani avuga, akaba yandetse ndinjira kwirebera ibyo birori, nta mazina bagira.



Bambaye ikanzu ndende n’agapfukamunwa kirabura. Bambaye umugozi ku biganza, hanyuma bagahita bawiyambura nk’ikimenyetso cyo kwerekana ko bigenga. Impapuro zo muri Biblia zirataburwa nk’ikimenyetso cy’uko biyambuye batisimu y’ubukristu.

Biragaragara ko ibi ari ibintu bikomeye kuri bo.
“Nk’umwana w’umutinganyi, narahungabanye mu mutwe bambwiye ko ndi ikizira kandi ko ngomba kwicwa. Rero maze kubona uru Rusengero rwa Satani (TST) byaramfashije cyane kubona igikwiye no kwita ku bandi”
.

Urusengero rwa Satani ni idini yemewe n’amategeko muri Amerikakandi rufite n’abakozi barwo muri Amerika, i Bulayi no muri Australia.

Abantu barenga 830 nibo baguze amatike kugira ngo bashobore kwitabira iri koraniro ryo mu mpera z’ukwa kane, rizwi nka SatanCon.

Abanywanyi baryo bavuga ko batemera ibivugwa kuri Rusiferi cyangwa Umuriro utazima . Ahubwo, bavuga ko Satani ari imvugo ngereranyo yo kwifatira abategetsi no gushingira ukwemera kwawe kuri siyansi (science). Ibivugwa n’abantu kuri izi ndangagaciro nibyo bituma havuka idini, nk’uko babivuga.


Bakoresha ibimenyetso bya Satani mu migenzo yabo – nk’urugero mu guhimbaza ubugeni cyangwa mu guhabwa izina rishya. Muri ibi hashobora kubamwo umusaraba ucuritse uca ibibatsi kuri aritari yawe mu gihe uvuga uti: “Ndakuramutsa Shatani!”

Ku bakirisu benshi, iki ni icyaha gikomeye cyo gutuka Imana.
Dex Desjardins, umuvugizi w’Urusengero rwa Satani, ati: “Uku si ukubeshya. Amashusho yacu menshi asanzwe atuka Imana.

“Dufite abantu bambara imisaraba icuritse. Hanyuma ibirori byacu bitangizwa no gutabura Biblia nk’ikimenyetso cy’ivangura , cyane cyane ivangura rikorerwa abatinganyi (LGBTQ) n’abagore, hamwe kandi n’abazwi nka BIPOC, [bisobanura Black, Indigenous, and People of Color, ni ukuvuga Abirabura, Abasangwabutaka, n’abantu batari abazungu], hamwe kandi cyane cyane n’abantu abo ari bo bose bakura barahahamuwe n’amadini, aba bakaba ari benshi mu banywanyi bacu”.


Abayoboke ba Satani bavuga ko bubahiriza uburenganzira bwa buri muntu bwo kwihitiramo ibyo yemera, kandi ntibari kugerageza kubabaza abantu.

Ariko abakirisu bava mu matorero atandukanye bari mu myigaragambyo biyegeranirije hanze y’iyo hoteri, bafie ibyapa bibaburira ko bavumwe.

Kimwe kivuga kiti: “Igarure mwemere inkuru nziza”. Ikindi nacyo cyanditseho ngo “Satani ni we ayoboye abana bose b’abirasi”, ijambo “abirasi” rikaba risize amabara y’umukororombyi, ibendera ry’abatinganyi.

Michael Shivler, umukatorika uri muri ino myigaragambyo ati: “Turizeye ko twereka Imana ko tutemera ibi bintu bituka izina ryayo, kandi ko twebwe Abakatorika tutahaye urubuga aba bayoboke ba Satani”
.

Imbyino, amahembe no kwinezeza mu bya satani

Ibirori bibera mw’igorofa rya kane ryiyo hoteri. Birangwa n’abanywanyi ba Satani bambaye amakanzu abereye ijisho ariko utamenya ko ari ay’abagore cyangwa abagabo, amahembe asize amarangi , tatouages/tattoos) vya shetani ku mubiri, n’ubwanwa bwo ku munwa wa ruguru burebure busokoje ukuntu.



Hafi ya bose barakuze ku buryo bashobora kuba ababyeyi, abatari bake ni bo, kuko nshoboye kurabukwa intebe y’umwana isunikwa.

Poritike iri mu bintu nyamukuru biranga uru Rusengero rwa Satani. Rwemera ko idini na reta ari ibintu bibiri bikwiye gutandukana, kandi bahora mu manza mu butabera basaba ko haba ubu butandukane. Ibyo bavuga birakomeye, ariko rero bashiramo n’akabirya mu rugamba rwabo mu gushyiramwo urwenya n’uburakari.


Nk’urugero muri Oklahoma, igihe hubakwa urwibutso rw’amabwirizwa icumi ku ngoro y’amakoraniro y’inama nshingamategeko , nabo bahise basaba ko hubakwa igishusho cya Satani gifite imetero 2.4, bakavuga ko itegeko nshinga rivuga ko amadini yose agomba gufatwa kimwe (nyuma y’intambara yo mu butabera aya mabwiriza byarangiye akuweho).


Uru Rusengero kandi rusaba ko abantu bahabwa uburenganzira bwo gukuramo inda, rukavuga ko buri muntu akwiye kugira ububasha bwose ku mubiri wiwe.


Mu ntango z’uno mwaka, rwafu ivuriro rikorera ku mbuga z’ikoranabuhanga rifite icyicaro muri New Mexico, rikaba ritanga ibinini byo gukuramo inda rikoresheje email.

Rwatangije kandi n’inyigisho ku bantu bipfuza gukuramo inda – zikaba arizo kubahumuriza kandi zigizwe n’amagambo yo kwiyemeza mbere yo gukuramo inda –zikavuga kandi ko umuyoboke wabo nta tegeko rishingiye ku madini ribabuzagukuramo inda.


Ibi byatumye abatari bake mu bisata bitandukanye babamagana harimo ikinyamakuru cya Karotika, National Catholic Register, kivuga ko izi nyigisho nta kindi zigamije usibye gurabika inyigisho n’ibimenyetso by’idini.

<



Ishyirahamwe Yellowhammer Fund, rifasha abatishoboye bifuza gukuramo i inda, rivuga ko “gushyira amadorari yawe n’icyizere mu mashyirahamwe yo hasi amaze imyaka mirongo akora iki gikorwa” ari yo nzira nyayo yo gushigikira uburenganzira bwo gukuramo inda.


Uwundi mugambi wavuzwe cyane mu binyamakuru ni umugambi wiswe After School Satan Clubs – ufite icyivugo ngo: “Educatin’ with Satan” (kurerera muri Satani). Uru Rusengero rwifuza ko idini ryavanwa mu mashure, ariko rugashaka cyane cyane kubuza amatsinda y’abavugabutumwa kujya kwigisha ijambo ry’Imana abana mu mashuri.

Rero, aho abaturage babisabye, yagerageje gutangiza After School Satan Club, yibanda cyane cyane ku bikorwa rusange, ubuhanga n’ubumenyi, ubucuzi n’ibikorwa by’ubwenge.
Abayirwanya bavuga ko biteye ubwoba abana, ariko TST ivuga ko ibirimo nta dayimoni irimo. Bafise indirimbo y’abana – My Pal Satan, harimo inyikirizo ngo: “Satani si mubi, yipfuza ko wiga ukabaza igituma. Yipfuza ko winezeza kandi ukiyumva – kandi kuri nuko nta muriro utazima ubaho”.


Satan aragukunda!’
Abacuruzi n’abanyamyuga batari bake bashinze utumeza bagurishirizako ibibumbano bakoze bisunze ibimenyetso bya Shetani. Bafite byose, kuva ku tugofero twanditseko ngo “Shetani/Satani aragukunda!”, kugera ku bikinisho by’ibijishano bigizwe n’umuntu ufite umutwe w’ihene wambaye ibimenyetso bya Satani n’amababa.
Urusengero rwa Satani ruragurisha kandi udupira twarwo. Ni ishirahamwe nta mafaranga risaba kugirango winjire, rikaba ribeshejweho n’amafaranga y’imfashanyo n’ayo rikura mu bucuruzi.



Amabwiriza ngenderwaho y’uru Rusengero rwa Satani – ikizwi nka Seven Tenets – ashira imbere urukundo, kugenzura umubiri wawe, hamwe no kwubaha uburenganzira bw’abandi bantu, harimwo uburenganzira bwo gukora inabi.

Araceli Rojas yari yavuye muri California yitabiriye ibi birobi, avuga ko aya mabwiriza ari ngirakamaro kandi yoroshe gukurikiza
.
“Numva ari nk’uko namye ndi umuyoboke wa Satani ukuntu, gusa ntabyo nari nzi”.
Uyu mugore avuga ko yatangiye kumva iby’uru Rusengero rwa Satani (TST) abiboneye kuri TikTok mu 2020. “Icyo gihe narabirebye. Numvise ubwoba gatoya, nk’uko uwo ari we wese yamera. Hanyuma kandi nashatse kumenya nimba koko badatanga abana nk’ibitambo! Hanyumampita ntangira kwinjira buke buke, nitabira amakoraniro…niho namenyeye ko batameze uko tubatekera , si babi, ni ikimenyetso bakoresha conyene, ubundi bwo ni abantu beza cyane”.


Tuganira nabo aho bariho bacururiza, abantu benshi bavuga ko batangiye kumva Urusengero rwa Satani muri firime yitwa Hail Satan? (Mwaramutse Satani) yatunganijwe na Penny Lane, ikaba iva imuzi ibijyanye n’amabwiriza ngenderwaho y’uru Rusengero n’uburyo rwatangiye rukora.

TST ivuga ko abayoboke biyongereye kuva ku 10.000 mu 2019, kugera ku barenga 700.000 uno musi.

Abo bari bakoraniye muri Boston harimwo abakozi ba reta bakorera muri ako karere, abaganga, aba-injeniyeri, abahanga, abakora mu by’ amafaranga, umwe akora mu by’imibano, umuhanga mu kuvura indwara zo mu mutwe. Benshi bari muri rya shyirahamwe ry’abahuza ibitsina babisangiye, LGBTQ. Abenshi bubakanye n’abakristu

Abayoboke baryo basa n’abashaka kwegamira ku ruhande rw’abanyaporitike bashyira imbere ubwigenge (gauche/left), ariko nta kibazo umuntu arinda gukora iyo ashatse kwinjira, kandi iyi Sinagogi nta munyaporitike cyangwa umukandida ishyigikira.
Lucien Greaves, umwe mu batangije Urusengero rwa Satani, arahagera ari kumwe n’abamurinda , yambayeimikara afitee na teremosi ( thermos).
“Icyayi cy’Ubwongereza. Nagikuye mw’iduka rigurisha ibicuruzwa biva mu Bwongereza”. Navuze nti “habwa umugisha ”, ahita aseka.

Hashize imyaka cumi Greaves (irihimbano) atangije iri shyaka ari kumwe n’umugenzi, Malcolm Jarry (naryo bamuhimba). Bari basangiye ibitekerezo byo guharanira ubwigenge mu bijyanye n’ukwemera, kandi bakarwanya icyo babona nko kwica amategeko bikorwa n’ Abakirisitu.


Ibinyamakuru, cyane cyane muri Amerika, bikunze kwerekana ko Urusengero rwa Satani ari itsinda ry’abagizi banabi bashaka kumenyekana biyise idini, ibyo bamaganira kure.

“Abantu batinya kwakira ibyo tubabwira, ariko turumva ko ibyo tubabwira byose ari ibintu bisanzwe kandi ntitwibeshyera”.

Greaves vyamubereye ngombwa ko ahindura mu buzima bwe kugira ngo ashobore guhangana n’ibyago ashobora guhura nabyo nk’umuntu wa mbere wa Satani uzwi muri Amerika.

Bamwe mu bayoboke b’Urusengero rwa Satani bumva ko badashobora kwigaragaza , bakavuga ko bagira impungenge ku mutekano wabo. Abayoboke bayo bamenyekanye batakaje ubuzi bwabo, abana babo iyo habaye impaka z’ukwiye kubarera, , bagasanga amabombe y’ibikangisho musi y’amamodoka yabo.

Chalice Blythe, umuyobozi muri uru Rusengero, yakorewe ihohoterwa kuri internet nyuma y’aho hakwirakwijwe videwo imwerekana arimo atabura Bibiliya mu birori byo gufungura.

Si bwo bwa mbere atewe ubwoba. Mu 2016, umuntu wo mu muryango we yashyize ku rubuga indangamuntu ye, nyuma yagiye abona umuntu witwaje imbunda amuteye ku mu rugo iwe.

Ku bimwerekeye, birakwiye. “Niba abanzi banjye ari abantu bagendera ku nyigisho z’ivanjili bashaka kunyaka uburenganzira – abo ni bo banzi nishimiye kuba mfite”.

Typhon Nyx afite imyaka ikabakaba 30, ni umwe mu bayoboke benshi ba TST bakoresha izina ry’iritazirano. Avuga ko yavuye mu buhakanyi vuba akinjira mu Rusengero rwa Satani.

Ati: “Ukwemera Satani niho nsanga ibintu byose nemera, harimo ubwigenge bw’umubiri, impuhwe, icyubahiro, ubumenyi. Kandi Satani ahagarariye abo bose bakumiriwe, abatekereza ukundi.
“Sinigeze mbona abagenzi banje bakirwa mu bakirisu. Akamo Satani adutera ni uko yakira uwo ari we wese, umuntu nshobora kwiyumvamo.
“N’ubwo ntemera ko abaho koko”


Rebecca Seales

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.