Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA Africa), Dr Alphonse Bile basinye amasezerano azatuma u Rwanda rwakira irushanwa rya Afrobasket ry’abakobwa.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ni ryo ryatangaje aya makuru ribinyujuje ku mbuga nkoranyambaga zabo uyu munsi taliki 25 Gicurasi 2023.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri ufite siporo mu nshingano mu Rwanda ariwe Aurore Mimosa Munyangaju ndetse n’umuyobozi wa FIBA Africa Region, Alphonse Bile.
Iyi mikino izabera i Kigali kuva kuri taliki 28 Nyakanga kugeza taliki 06 Kanama 2023. Amakipe yakatishije itike yo gukina iyi mikino ya Basketball mu gikombe cy’Afurika cy’abagore (FIBA Women’s AfroBasket 2023), ni Mali, Egypt, Mozambique, Dr Congo, Nigeria, Cameroon, Senegal ndetse n’u Rwanda ruzakira.
Ibi bibaye kandi mu gihe muri BK Arena hari kubera imikino ya Basketball Africa League, kuwa 5 w’iki cyumweru ni bwo hategerejwe umukino w’umwanya wa 3 naho kuwa 6 hakazakinwa umukino wa nyuma.