Abagabo babiri barimo uwitwa NKUNDABANYANGA Issa, na mugenzi we bacungaga umutekano kuri Depo y’inzoga za Bralirwa, iherereye mu mudugudu w’Irebero, Akagali ka Nyagatovu, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza bishwe n’abataramenyekana baciwe imitwe.
Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu taliki ya 24 Gicurasi 2023.
Aba bagabo bishwe, bakoreraga Kampani y’umutekano yitwa ‘Diecel Security Company, bakaba barindaga Depot y’inzoza za Bralirwa ihagarariwe n’uwitwa Budeyi.
Umugore wa nyakwigendera NKUNDABANYANGA avuga ko amakuru y’ubu bwicanyi ndengakamere ari yo koko, kandi ko nawe ari kwerekeza aho ubwicanyi bwabereye.
Mu gahinda kenshi yagize ati “Nibyo koko umugabo wanjye ari muri babiri baraye bishwe urupfu ruteye agahinda. Biciwe aho bakoreraga akazi ko gucunga umutekano kuri depo y’inzoga za Bralirwa. Nanjye mbwiwe mu kanya ko bishwe baciwe imitwe ubu niho nerekeje.”
Umwe mu bageze aho ubu bwicanyi bwabereye yatubwiye ko basanze imirambo kuri depot bakoreragaho, yombi iciye imitwe.
Ati “Ibyo tubonye hano biteye ubwoba. Abagabo babiri bakoreraga kuri depot y’inzoga bishwe baciwe imitwe. Ni ibintu biteye ubwoba kubibona.”
Amakuru avuga ko abakozi b’iyi kampani ya ‘Diecel Security Company’ bakora akazi ko gucunga umutekano nta mbunda bafite.
Inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB zageze aho ubu bwicanyi bwabereye mu gihe hari gukorwa iperereza.
Aya makuru yemejwe n’ Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye Primo.rw ko uru rwego ruri ahabereye icyaha, aho bwatangiye iperereza.
Imirambo y’abishwe yahise ijyanwa mu bitaro bya Gahini, kugira ngo ikorerwe isuzuma.
Mu minsi ibiri ishize, mu Ntara y’Uburasirazuba humvikanyemo ubwicanyi butandukanye, nk’aho ku munsi w’ejo Taliki 23 Gicurasi hagaragaye uwiciwe kuri Bank y’Abaturage ya Ntunga muri Rwamagana, undi wiciwe mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza akajugunywa muri WC, ndetse n’aba babiri biciwe Mukarange muri Kayonza mu ijoro ryakeye baciwe imitwe.