Afurika y’Epfo: Kayishema Fulgence washakishwaga kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe

Fulgence Kayishema wari nimero ya mbere mu bashakishwa ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe muri Afurika y’Epfo nyuma y’igihe kinini yihisha ubutabera.

Fulgence Kayishema yatawe muri yombi ku wa Gatatu nyuma ya Saa Sita mu gikorwa inzego z’ubutabera za Afurika y’Epfo zakoze zifatanyije n’Ubushinjacyaha bukuru bwa IRMCT.

Umushinjacyaha Mukuru w’ Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT), Serge Brammertz, yatangaje ko uyu mugabo yari amaze imyaka irenga 20 yihisha ubutabera.

Ati “Itabwa muri yombi rye rigamije ko nibura yongera akurikiranwa n’inkiko ku byaha akekwaho.”

Kayishema Fulgence yari Umupolisi muri Komini Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye. Abamuzi bamugaragaza nk’umuntu wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Kiliziya i Nyange.

Fulgence Kayishema wari Umupolisi ni we wafatanyije n’Umupadiri wayoboraga Kiliziya y’i Nyange mu kwica abatutsi benshi bari bahahungiye.

Igihe dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Kayishema yayoboye Ingabo n’Interahamwe zitera Kiliziya ziyijugunyaho za grenades ndetse zitwaza imihoro zigiye gutsemba Abatutsi. Byaje kurangira abarenga 2000 bari bahunze bahiciwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *