Rwamagana: Abantu bataramenyekana bicishije ibyuma umuzamu wa Banki

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 24 Gicurasi 2023, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umuzamu warindaga banki y’abaturage ishami rya Ntunga mu murenge wa Munyiginya, ubuyobozi bw’uyu murenge bukaba bwemeje aya makuru ko yicishijwe ibyuma n’abantu bataramenyeka.

Amakuru avuga ko abantu bishe uyu muzamu ari abajura kuko bamennye n’ibirahuri by’idirishya rya banki bakinjiramo imbere, ariko basanze nta kintu batwaye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyiginya Mukantambara Brigitte, yavuze ko amakuru yatanzwe n’abahanyuze mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo bakabona umurambo wa nyakwigendera.

Ati: “Hari umwana wari uzanye amazi mu gikari abona amaraso, niko kubibwira undi musekirite wari uje gusimbura uyu wari waraye. Amakuru yatanzwe n’abahageze babonye umurambo wa nyakwigendera ni uko bisa nk’aho yicishijwe ibyuma, bigakekwa kandi ko bamwiciye mu gikari ku kabaraza, ariko umurambo wasanzwe inyuma mu rutoki.”

Iri niryo dirishya rya Banki y’abaturage ishami rya Ntunga ryamenwe n’abajura bakinjiramo

Nyuma y’uko aya makuru amenyekana, ubuyobozi n’inzego z’umutekano zahageze, banasanze hari idirishya ryishwe rya banki ndetse abajura bakaba bayinjiyemo ariko kugeza ubu nta kiragaragara ko hari icyo bibye muri banki.

<

Nyakwigendera yitwaga Nzigira Irene, akaba yari afite imyaka 30 y’amavuko nk’uko Muhaziyacu dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Umurambo wa nyakwigendera Nzigira kuri ubu wajyanywe ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo hasuzumwe icyamwishe.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.