Rutsiro: Nyuma y’umwaka ibiro by’akagari byongeye kubona aho bikorera

Nyuma y’umwaka ibiro by’akagari ka Cyarusera bidakorera mu nyubako ijyanye n’igihe, imirimo yo gusana ibiro byari byarangirijwe n’ibiza yageze ku musozo nk’uko Akarere ka Rutsiro kabitangaje.

Ibi biro by’akagari ka Cyarusera, mu murenge wa Mushubati byangirijwe n’ibiza bidasanzwe byibasiriye aka karere muri Mata 2022.

Nk’uko twari twabibagejejeho mu nkuru yabanje abaturage b’aka kagari ntibishimiraga aho bari bamaze igihe bahererwa serivisi yari ifite umutwe ugira uti: Rutsiro: Batewe ipfunwe n’ahakorera ibiro by’akagari hameze nk’akabari k’urwagwa

Kuri uyu wa 22 Gicurasi, akarere ka Rutsiro kabinyujije ku rukuta rwako rwa Twitter katangaje ko imirimo yo gusana ibi biro by’akagari yageze ku musozo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa Rwandanews24 yavuze ko ibi biro by’akagari byasanwe ku bufatanye n’ingengo y’imari n’imiganda y’abaturage.

Ati “Imirimo yo gusana Akagari ka Cyarusera yatangiye tariki 2 Gashyantare 2023 itwara amafranga milinoni zirenge 5 frw, ariko hakabaho n’uruhare rw’abaturage bakoze imiganda mu kunganira ingengo y’imari yatanzwe n’Akarere.”

Umuyobozi w’akarere kandi yashimiye abaturage ku ruhare rwabo rwo kwishakamo ibisubizo.

Muri aka karere haracyari ibiro by’utugari bitajyanye n’igihe kuko usanga bikorera munzu zahoze ari iza Segiteri zigenda zivugururwa bijyenye n’ingengo y’imari ihari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *