Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter yashimiye abakomeje kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza.
Muri ubu butumwa kandi batangaje ko bamaze gukusanya Miliyoni zisaga 700 Frw.
Ubutumwa bugira buti “Turashimira Abaturarwanda, amasosiyete, ibigo bitandukanye, Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda bakomeje gutanga inkunga yo gutabara abahuye n’ibiza byo ku wa 2-3 Gicurasi.”
Minema yatangaje ko imaze kwakira Miliyoni zirenga 600 frw yanyujijwe kuri konti ya banki, Miliyoni zirenga 35 Frw yanyujije kuri terefone ndetse n’arenga ibihumbi 37 $ by’amadorali y’Amerika.
Ibiza byibasiriye intara y’iburengerazuba, amajyaruguru niy’amajyepfo yangirije ibikorwa byinshi by’abaturage, byambuye ubuzima abantu 135, ndetsse byangirije ibikorwaremezo bitandukanye.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko izakenera Miliyari zisaga 30 mu kubakira no gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abagizweho ingaruka n’ibi biza byabaye mu ijoro ryo kuwa 02 rishyira kuya 03 Gicurasi 2023.
Minema yatangaje amafaranga imaze kwakira yo kugoboka abahuye n’ibiza