Kugicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Gicurasi 2023, Agakiriro ka Gisozi kafashwe n’inkongi y’ umuriro nk’uko bamwe mu babonye iyi nkongi babibwiye Rwandanews24.
Umwe mu baganiriye na Rwandanews24, yagize ati: “Twagiye kubona tubona umwotsi mwinshi uracucumutse tubanza kuyoberwa ibyo aribyo, ariko twegereye dusanga inzu irimo gushya, duhita dutangira kuzimya no gutabaza.”

Abajijwe niba ubusanzwe hari icyo bakeka cyaba cyateye iyi nkongi, yagize ati: “Tumaze igihe dufite ikibazo cy’umuriro ucikagurika, ariko twarabivuze baraza bahindura insitalasiyo none dore nubundi iteje impanuka ikiri nshya.”
Kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru, umuriro wari ukomeje kwaka nta butabazi bari babona, ariko Polisi n’abandi bayobozi bahageze ngo bahumurize abaturage mu gihe hagitegerejwe imodoka zagenewe kuzimya inkongi z’umuriro.
Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Kagali ka Musezero Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

