Umunyarwanda wabaga muri Zambia, wari uherutse kuburirwa irengero ku munsi w’ubukwe bwe ariko akaza kuboneka afite imyitwarire yihariye yo kutavuga, hamenyekanye amakuru ko yitabye Imana, yiyahuye.
Uyu musore witwa Samuel Tuyishime w’imyaka 26 y’amavuko wari usanzwe uba muri Zambia aho yakoreraga ubucuruzi, yagombaga gukora imihango yo gusaba no gukwa tariki 28 Mata 2023, ariko tariki 27 aburirwa irengero.
Hari amakuru yavugaga ko ubwo yaburaga, yari yafashe imodoka ye, aragenda ariko ntihamenyekana aho yari yagiye, ndetse ko aho agarukiye, nta muntu yavugishaga, ngo yanagaragazaga imyitwarire yihariye yo kwigunga no kudashaka kuvugisha abandi.
Amakuru y’urupfu rwe, yasakaye kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, ndetse akaba yanemejwe n’inshuti ze babanaga muri Zambia, zabihamirije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru.
Umwe muri izo nshuti za nyakwigendera, agaruka ku cyahitanye nyakwigendera, yagize ati “Yanyoye umuti wica udukoko, ahita apfa. Ubu umurambo we wajyanywe muri kimwe mu bitaro bya hano muri Zambia.”
Izi nshuti za nyakwigendera kandi zivuga ko uku kwiyahura kwe atari gusa, ahubwo ko ashobora kuba yarabitererejwe.
Hari andi makuru avuga ko nubwo nyuma yo kuboneka agaragaza imyitwarire yo kwigunga no kutavuga, ariko mu cyumweru gishize yari yatangiye kuvuga ndetse umwe mu nshuti ze za hafi, yemeza ko bari baherutse kuvugana.