Abatuye mu murenge wa Tare w’akarere ka Nyamagabe n’uwa Ruramba w’akarere ka Nyaruguru bavuga ko uyu muhanda wangiritse kuburyo hari bamwe batakibasha gutwara umusaruro wabo ngo bawugeze ku isoko nk’uko byagendaga mbere.
Uyu muhanda wa Thé Mata – Kibeho-Nyamagabe, usanzwe ufite ikibazo cy’uko wangiritse, imvura iherutse kugwa mu itumba yarushijeho kuwangiza nk’uko abaganiriye na Rwandanews24 babivuga.
Kamana avuga ko atuye mu murenge wa Tare, ariko kugera muri Nyaruguru bimusaba kuzenguruka. Ati “ Mbere y’uko imvura yongera ububi bw’uyu muhanda, twajyaga twambuka tujya mu Ruramba na Kibeho dukoresheje uyu muhanda, ariko kubera uko wangiritse dusigaye tujya kuzenguruka bikadutwara amafaranga menshi y’urugendo.”

Mugenzi we Kubwimana we avuga ko ari umuhinzi, ariko kugeza umusaruro ku isoko rya Nyamagabe awukuye mu murenge wa Ruramba bisigaye ari ikibazo kuko amafaranga umutwaza amuca usanga akenshi aruta ayo akuramo.
Ati “Njyewe ndi umuhinzi w’imboga. Iyo nshoye karoti cyangwa amashu umuntu ubintwaza ashobora kunca nk’ibihumbi 10 (10.000 Frws kugirango abigereze ku isoko mu Gasarenda. Niba igitebo gihagaze 15.000frws, urumva ko ntacyo naba nkuramo. Turifuza ko badufasha ugasanwa tukajya tubona imodoka bitworoheye kuko ntabwo zikigera muri ibi bice.”
Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto baganiriye na Rwandanews24, bavuga ko mu gihe cy’imvura bigoye gukoresha uyu muhanda.
Ati “Iyo imvura yaguye umuntu araza moto aho yamusanze kuko nko kuva I Kibeho ujya Ruramba –Nyamagabe biragoye kuhanyura. By’umwiharikokuva ku Rusengero rwa EAR kumanuka werekeza Ruramba haba hari ubunyerere burenze kandi no kuhanyura n’amaguru biragoye. Ariko igice cyangiritse cyane ni igiherereye mu murenge wa Tare muri Nyamagabe kuko ho ntabwo wapfa no guhengekereza ngo ubone uko uhatambutsa moto imvura yaguye.”
Mu kiganiro rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Thaddée, yavuze ko ikibazo cy’uyu muhanda bakizi kandi ko uri mu bikorwaremezo byihutirwa.

Ati: “Uyu muhanda turabizi ko wangiritse kandi byagize ingaruka ku bawukoresha, ariko wangijwe cyane n’imvura duherutse kugusha mu gihe cy’itumba. Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2023-2024, uyu mu handa uri mu by’ibanze bizakorwa kuko tuzatangira kuwukora muri Nyakanga 2023.”

Amakuru aheruka gutangazwa taliki ya 13 Gicurasi 2023, Minisiteri ifite mu nshingano gukumira Ibiza no gucyura impunzi MINEMA, ivuga ko imvura yaguye mu ntangiriro za Gicurasi 2023 yahitanye abantu 135, abagera ku bihumbi 20.326 bava mu byabo, yangiza ibikorwaremezo birimo imihanda minini 20, inganda z’amazi 8 n’inganda z’amashanyarazi 12.
