Ismaël Mwanafunzi agiye gushaka umugore w’umunyamakuru

Hari benshi bazi kandi bakunze uyu munyamakuru wakoze mu bitangaza bitandukanye, guhera kuri Radio Salus kugeza ubu akora mu kigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, none ubu akaba agiye kurushinga n’uwo yihebeye.

Benshi kandi bakunze kwibaza ku mpamvu atarongora, ariko buriya ibyo ntawabitindaho kuko inkono ihira igihe.

Ismaël Mwanafunzi uri mu banyamakuru bakundirwa ijwi rye mu biganiro akora, akaba umwe mu bahanga mu gutegura no gukora ibyegeranyo bikundwa n’abatari bake agiye kurushinga na Mahoro Claudine wahoze ari umunyamakuru wa Radio 10.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha aya makuru, avuga ko Ismaël Mwanafunzi yamaze gufata irembo hakaba hatahiwe umunsi w’ibirori by’ubukwe.

Ku butumire bugenewe inshuti n’abo mu miryango ya Ismaël Mwanafunzi na Mahoro dufitiye kopi, bigaragara ko ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 1 Nyakanga 2023.

<

Ni ubukwe byitezwe ko buzabera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, bukazabimburirwa n’Umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye.

Ni mu gihe umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa wo uteganyijwe kubera mu Katederale ya Butare mbere y’uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye.

Mahoro Claudine ugiye kurushinga na Ismaël Mwanafunzi ni umunyamakuru ubimazemo igihe. Yamenyekanye mu binyamakuru bitandukanye nka Isango Star na Radio 10 na TV 10 icyakora amakuru avuga ko amaze igihe iby’itangazamakuru yarabihagaritse kuko yari asigaye aba hanze y’u Rwanda.

Ubutumire bwabo n’aho bizabera

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.