Iburengerazuba: Meya Kambogo yabimburiye 14 bamaze kwirukanishwa n’ibiza mu turere 4

Ibiza by’imvura biherutse kwibasira Intara y’iburengerazuba bimaze kwirukanisha burundu mu kazi abakozi no gufungisha abakozi 14 bo mu turere 4 tugize iyi ntara barimo uwahoze ayobora akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse.

N’ibiza by’imvura byareye mu ijoro ryo ku itariki ya 02 Gicurasi 2023.

Mu gukora iyi nkuru twashingiye ku ngero zifatika z’abakozi bo mu turere dutandukanye bamaze kwirukanwa mu nshingano kubera kutitwararika mu bihe by’ibiza.

Nyuma y’uko Ibiza by’imvura idasanzwe byibasiriye u Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda ndetse ni amahanga byihanganishije ababuze ababo muri ibi biza.

Uko Uturere dukurikira twirukanye abakozi.

  • Rubavu

Uwabimburiye abakozi ba Leta kwirukanwa mu nshingano bazize ingaruka z’ibiza ni uwahoze ari Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse wirukanwe n’Inama njyanama nyuma yo kutuzuza inshingano ze uko bikwiriye.

Hari kandi Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu kagari ka Kabirizi, ufunganwe n’Umwe nu bakuru b’imidugudu bafunzwe bakekwaho kurigisa inkunga zigenewe gufasha abahuye n’ibiza.

  • Nyabihu

Nyuma y’uko ibi biza bibaye kandi mu karere ka Nyabihu, abakozi 5 barahagaritswe basabwa ubusobanuro mu nyandiko, akanama gashinzwe imyitwarire nyuma yo gusuzumana Ubushishozi iki kibazo kuwa gatatu, tariki 17 Gicurasi 2023 Ubuyobozi bw’aka karere bufata umwanzuro wo kubirukana burundu mu kazi.

Mu bakozi birukanwe burundu muri aka karere, harimo abakozi babiri bashinzwe Ubutaka ku rwego rw’umurenge.

Harimo kandi Umukozi ushinzwe irangamimerere n’Umucungamutungo bose bo ku rwego rw’umurenge.

Mu birukanwe burundu kandi harimo umukozi ushinzwe Iterambere n’imibereho nyiza ku rwego rw’akagari.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinnete yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Nyuma yo kubasaba ubusobanuro, akana gashinzwe imyitwarire karasuzumye gasanga butumvikana hafatwa umwanzuro wo kubirukana.”

Yaboneyeho gusaba abakozi bakiri mu kazi kwitwararika, bakigira ku makosa ya bagenzi babo. 

Ati “Iyo hari umukozi utitwaye neza mu kazi agahanwa biba bikwiriye kubera isomo abandi, umukozi akumva ko buri mu kozi azabazwa inshingano.”

Buri wese ni abe mu nshingano yahawe, kuko nyuma yo kugasaba abakomeza kuba muri za nshingano usanga ari mbarwa, umukozi yakumvise ko agomba gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu abinyujije mu nshingano arimo agahangayikira umuturage.

Iyo umuntu akora amakosa bakamwihorera atuma ni abakiyakora bakomeza gukora nabi, bigatuma abakozi bajya mu murongo muzima.

  • Ngororero

Muri aka karere kandi Dusengumuremyi Pacifique, wari Gitifu w’akagari ka Rutare ho mu murenge wa Matyazo yatse umuturage ruswa kugira mgo amushyire kuri lisiti y’abagomba gufashwa mu bahuye n’Ibiza kuri ubu ari mu maboko ya RIB.

  • Karongi

Mu karere ka Karongi kandi abarimo umushoferi n’umukozi w’urwego rwunganira akarere muby’umutekano DASSO bafunzwe bakekwaho uburiganya mu gufasha abahuye n’ibiza.

  • Rutsiro

Mu karere ka Rutsiro icyumweru kirashize hari abakozi batanu bafunzwe bakekwaho kwiba imyambaro yari igenewe gufasha abahuye n’ibiza.

Aba bakozi nyuma yo gufungwa kandi bakaba barahise birukanwa mu kazi burundu.

Ibiza by’imvura byibasiriye intara z’uburengerazuba, amajyepfo ni amajyaruguru byatwaye ubuzima bw’abasaga 135, mu gihe ibikorwaremezo birimo imihanda, amashuri byangiritse.

Uwahoze ari Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse wirukanwe mu kazi kubera kutuzuza inshingano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *