Green Party: Urubyiruko rwiyemeje gutera ibiti 100 buri umwe

Urubyiruko rw’abarwanashyaka ba Green Party bavuga ko mu rwego rwo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bafite umuhigo wo gutera ibiti 100 kuri buri umwe mu gihe cy’umwaka nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 Gicurasi 2023, muri kongere y’urubyiruko yabereye mu karere ka Huye.

Dusabimana ni umwe mu bitabiriye iyi kongere. Aganira na Rwandanews24 yavuze ko nk’urubyiruko bagomba gufata iya mbere mu kurengera ibidukikije kuko iyo byangiritse ingaruka zigera ku gihugu cyose kuko zitwara n’ubuzima bw’abantu.

Hon. Habineza Frank arikumwe na komite nyobozi y’urubyiruko ku rwego rw’intara y’Amajyepfo

Ati: “Ngiye gukangurira bagenzi banjye kubungabunga ibidukikije mbigishe akamaro bidufitiye. Zimwe mu ngaruka zo kudatera ibiti bihagije ngo bifate ubutaka twarazibonye mu burengerazuba, aho imvura yaguye igahitana ubuzima bwa benshi. Urubyiruko ni umuntu ukiri muto. Iyo ubaye impfubyi kubera ingaruka zo kutita ku bidukikije utakaza byinshi birimo amashuri, imibereho myiza n’urukundo rw’ababyeyi.”

Mugenzi we, avuga ko agiye gutangira ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije kugirango umuhigo w’ibiti 100 azabashe kugeraho.

Ati ” Urubyiruko rwo muri karitsiye ntabwo rufite amakuru ahagije ku kubungabunga ibidukikije. Ngiye kubasobanurira ubundi twese tugire imyumvire imwe ku kubungabunga ibidukikije kuko iyo tubyitayeho n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe ziragabanuka.”

Abitabiriye kongere bavuga ko banyuzwe n’ ubumenyi bahawe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye na Hon. Habineza Frank akaba n’Umuyobozi wa Green Party, yavuze ko biteguye gufasha uru rubyiruko kugirango umuhigo wo gutera ibiti 100 kuri buri muntu uzagerweho.

Ati ” Turimo gushishikariza urubyiruko kwita ku kubungabunga ibidukikije kuko nirwo mbaraga z’ Igihugu. Ibidukikije nibyo bidutunze, tugomba kubyitaho kuko umwuka mwiza duhumeka uturuka ku biti, ibinyabuzima bidufasha kubona umusaruro w’imyaka duhinga tukeza kuko nibyo bibangurira ibihingwa bitandukanye. Twiteguye kubafasha, igihe cyose bazatwiyambaza kugirango babone ingemwe z’ibiti.”

Abarwanashyaka ba Green Party bakanguriwe kubungabunga ibidukikije

Muri iyi kongere hatanzwe amahugurwa kuri demokaraisi, ihame ry’ uburinganire n’ ubwuzuzanye. Hatowe kandi komite nyobozi y’ urubyiruko ku rwego rw’intara y’ Amajyepfo, iyi ikaba ibaye intara ya kabiri nyuma y’ Amajyaruguru, bikazakomereza no mu zindi ntara z’igihugu.

Hon. Habineza Frank avuga ko aterwa ishema no kubona ibikorwa yatangije Kaminuza yarakimeje kubibungabunga

Hon. Habineza Frank yaboneyeho umwanya wo gusura ibikorwa yakoze muri Kaminuza y’ u Reanda ubwo yahigaga mu myaka ya 2000.

Hon. Habineza Frank avuga ko ibi biti babiteye mu 2000 hamwe n’abandi banyeahuri babaga mu ihuriro ryitwaga UNR Wildlife Conservation

Ibi bikorwa birimo ibiti yateye mu ishyamba rya Kaminuza riri munsi y’inyubako y’amacumbi y’abanyeshuri izwi ku izina rya Titanic kugera munsi y’ahitwa Mizerewore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *