Rutsiro: Bamwe mu bakozi b’akarere baratabariza bagenzi babo bafunzwe

Bamwe mu bakozi b’akarere ka Rutsiro ka Rutsiro baratabariza bagenzi babo bagiye kumara icyumweru bafunzwe bakekwaho kwiba imyenda yari igenewe gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza biherutse kwibasira aka karere, bavuga ko ifungwa ryabo ririmo akagambane ka Komite nyobozi.

Ibi aba bakozi babigarutseho mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa Rwandanews24 ukorera mu ntara y’iburengerazuba, nyuma y’uko mu modoka y’umushoferi w’akarere nawe uri mu bafunze, ifunguwe kuri uyu wa kane tariki 18 Gicurasi 2023 hagasangwamo ibindi bipfunyika by’imyenda biriho site yari ayijyanyeho bigaragaza ko yari mu kazi, bakibaza ukuntu bagaragaje ko yibye imyenda igasangwa mu modoka indi yari mu modoka ntigaragazwe.

Mu kiganiro twagiranye na bamwe, hari uwagize ati “Ejo mu masaha y’igitondo nibwo Gitifu w’akarere yaje gufunguza imodoka ngo ibe ikomeje akazi, isangwamo ibipfunyika by’imyenda bigaragaza ko ubwo uyu mushoferi wayo yafatwaga yari mu kazi ke ka buri munsi, kuba afunzwe rero dusanga ari akagambane yakorewe na Komite nyobozi ifatanyije na Polisi yamusatse ikavuga ko yamusanganye imyenda yibye mu modoka ntibagaragaze ko basizemo indi muri raporo yakwirakwiye ku mbuga, ibisa nko kubasiga icyasha.”

Mubyo aba bakozi bashingiraho, hari ukuba kuri ibi bipfunyika by’imyenda byiriwe hanze byabuze uwabyakira ngo bibikwe mu bubiko bitabazwe, kuko abakozi bose bakozwe n’ikimwaro bayisanzemo, kandi kuba Umushoferi yafraunzwe akagumana urufunguzo rw’imodoka hakiyambazwa urundi rwa kabiri, bigaragaza ko yashakaga ko ibimenyetso bimurengera bitazabura.

Undi mukozi yagize ati “Muri bariya bakozi harimo abagambaniwe kandi twese turabizi, ahubwo inzego z’ubutabera zikwiriye kubarenganura kandi bakavanwaho icyasha basizwe.

<

Mu makuru yandi Umunyamakuru wa Rwandanews24 afitiye gihamya ni uko muri aba bakozi aho bafungiye bakomeje gutotezwa ngo bemere icyaha cyo kwiba kugira ngo basinye amabaruwa bandikiwe abirukana burundu mu kazi, bamwe bakaba baranze kuyasinya ni abayasinye bakagaragaza ko bayasinyishijwe ku ngufu z’Ubuyobozi.

Zimwe mu baruwa dufitiye kopi zisaba ko mu gihe ubuyobozi bw’akarere bukeneye kugira icyo buvugana ni umukozi ufunzwe bwakabanje kunyura ku munyamategeko we.

Rwandanews24 twagerageje kuvugana na bamwe mu baturage baturiye kuri Site ya Bumba icumbikiye abarenga 500 bahuye n’ibiza maze badutangariza ko bamwe muri aba bakozi bafungiwe kwiba imyambaro aribo bagobotse bwa mbere abahuye n’ibiza bakabajyanira imyambaro yo kwambara rero batababona nk’abakwiba ibyagenewe ababaye ahubwo ko ari munyangire bazize.

Rwandanews24, kuwa 17 Gicurasi 2023 yavuganye n’Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Havugimana Etienne yanga kutwemerera ko aba bakozi batanu birukanwe burundu mu kazi atubwira ko bahagaritswe, mu gihe amabaruwa dufitiye Kopi agaragaza ko birukanwe burundu mu kazi kuwa 16 Gicurasi 2023, amabaruwa ba nyirayo bakabasha kuyasinyaho kuwa 17 Gicurasi 2023.

Aha Havugimana Etienne yagize ati “Abakozi bakurikiranweho kwiba imyambaro igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza twabahagaritse, kandi imyanzuro ya nyayo irajya hanze ku mugoroba.”

Havugimana ubwo twamubazaga ngo amare abasomyi amatsiko nimba abakozi bahagaritswe cyangwa birukanwe mu kajwi gatuje yavuze ko bahagaritswe, mu gihe amabaruwa yashyizwemo Umukono n’Umuyobozi w’akarere ahamya ko aba bakozi birukanwe burundu mu kazi.

Ibibazo bivugwa mu mikorere idahwitse ya Komite nyobozi y’akarere ka Rutsiro byagarutsweho kenshi na raporo zitandukanye, aho nka Raporo y’ubugenzuzi bw’intara y’iburengerazuba ku mitangire y’ibyangombwa mu bacukuzi ba Kariyeri nto hacuruzwa ibivuyemo (Imicanga) ibivuga, gusa nta gikorwa ngo aba bayobozi bahindure imikorere.

Ibipfunyika by’imyenda byakuwe mu modoka ya shoferi w’akarere kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023
Imodoka y’akarere yasanzwemo imyenda bikekwa ko yari ijyaniwe abahuye n’ibiza

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.