Amakuru akomeje gucicikana ni uko biturutse ibukuru, akarere ka Rutsiro karaye gafashe umwanzuro wo kwirukana abakozi 5 baherutse gutabwa muri yombi bagafungwa bakekwaho kurigisa inkunga (Imyambaro) z’abagizweho ingaruka zatewe n’ibiza by’imvura biherutse kwibasira aka karere muri rusange. Akarere karuciye kararumira.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko Inama y’umutekano itaguye y’aka karere yateranye ku mugoroba wo kuri uyu kabiri, tariki 16 Gicurasi 2023, ariyo yafatiwemo umwanzuro wo kwirukana aba bakozi burundu hatitawe ko Urukiko rushobora kubagira abere, bikarangira bashoye akarere mu manza.
Andi makuru yageze kuri Rwandanews24 akomeje guhwihwiswa ngo ni uko Ubuyobozi bw’akarere bwafashe uyu mwanzuro bubigiriwemo inama na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Eduard kubera ikimwaro aba bakozi bateje akarere.
Aba bakozi birukanwe, tubibutse ko batawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa 14 Gicurasi 2023, bakekwaho kwiba imyenda yogufasha abahuye n’ibiza.
Abakozi birukanwe ni Ndungutse Jean Pierre na Muhawenimana Claudine basanzwe ari abakozi b’urwego rwunganira akarere mu by’umutekano rwa DASSO.
Undi wirukanwe burundu mu kazi ni Muhire Eliazard usanzwe ari umushoferi utwara imodoka y’Akarere.
Mujawamariya Nathalie, Umukozi w’akarere ushinzwe ibihingwa ngenga bukungu nawe ni umwe mu birukanwe we na Uwamahoro Eugenie ushinzwe Amakoperative.
Aba bakozi n’ubwo birukanwe burundu mu kazi iperereza riracyakomeje kubyo bakurikiranweho.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yaherukaga guhamiriza Rwandanews24 iby’ifungwa ry’aba bakozi ariko yaruciye ararumira kubyo kubirukana biturutse ibukuru.
Haba mu butumwa bugufi kuri terefone ngendanwa no kuri Whatsapp twandikiye umuyobozi w’akarere n’abamwungirije nta numwe wabashije kudusubiza, dore ko na terefone batarabasha kuyitaba.
Ibyo Ubuyobozi bw’akarere budutangariza tukazabibagezaho mu nkuru yacu itaha.
