Bamwe mu bakozi b’akarere ka Rutsiro bari kwita ku mibereho y’abahuye n’ibiza by’imvura bagacumbikirwa n’ubuyobozi kuri site zitandukanye barataka inzara ikabije.
Aba bakozi batandukanye batifuje ko imyirondoro yabo ijya hajye ndetse ko n’amajwi yabo yahindurwa barimo abasanzwe ari abaganga, abakozi ku karere n’abakorera Urwego rwunganira akarere muby’umutekano Dasso baganiriye na Rwandanews24 bavuze ko bugarijwe n’inzara ikabije.
Umwe mu butumwa bugufi yatwandikiye bugira buti “Nukuri kuma site abantu tubayo inzara imeze nabi kandi Command Post y’akarere yo barya kuri Hotel, twebwe batuziza iki koko twarasize ingo zacu? ubu tuzita k’ubuzima bw’abandi n’ubwacu butameze neza, mudukorere ubuvugizi badutabare.”
Uyu kandi ku murongo wa terefone yavuze ko ibiza byateye bitunguranye ntawiteguye, babohereje mu kazi bagenda uko bari bameze kuko babwirwaga ko bazitabwaho ariko inzara ikaba igiye kubanangura, kuko ibyumweru bibiri bishize akarere katabagaburira, kandi bamwe baravamwe mu mirenge imwe bakajyanwa mu yindi badatuyemo.
Undi nawe yagize ati “Batwohereje kuma site, none tumaze ibyumweru 2 Akarere karirengagije imibereho yacu ( kurya, kuryama, itumanaho, gusimburwa) kubera kwitunga twarashiriwe mbese tubabayeho nabi.”
Aba bose icyo bahurizaho n’uko ba babazwa no kuba akarere kababeshya ko kagiye kwita ku mibereho yabo ka kabaha ibyo kubafasha by’ibanze ariko amaso akaba yaraheze mu kirere muri ibi byumweru bibiri bishize.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Havugimana Etienne avuga ko ikibazo bakizi kandi kigiye guhabwa umurongo.
Ati “Ikibazo turakizi, twakiganiriyeho mu nama kandi hari uburyo kiri guhabwa umurongo, turashaka ko uburyo babayeho habaho impinduka.”
Akomeza avuga ko aba bakozi barimo gufasha abaturage muri rusange ari akazi bakomeje kuko basanzwe ari abakozi b’akarere kandi bazakomeza guhembwa nk’ibisanzwe, kandi baratangarizwa imyanzuro y’ibyavuye mu nama vuba.
Yaboneye gusaba aba bakozi kumva ko ubwitange mu bihe bidasanzwe buba bukenewe kuko Akarere nako gakomeje kubarebera icyatuma babaho neza.
Akarere ka Rutsiro kabarurwamo site 10 zicukbikiye abahuye n’ibiza, ndetse abarenga Ibihumbi 2 akaba aribo bavanwe mu byabo n’ibi biza by’imvura.
