Banki y’isi yahagaritse miliyari 1$ yari yageneye Congo nk’inkunga

Banki y’Isi yahagaritse inkunga ifite agaciro gasaga miliyari 1$ yari yaremereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu bikorwa by’iterambere n’ubutabazi, kubera ko icyo gihugu cyahinduye icyo ayo mafaranga yari gukoreshwa Banki y’Isi itamenyeshejwe.

Reuters ivuga ko uko guhagarikwa kw’inkunga kuzagira ingaruka ku bantu basaga ibihumbi 600 bari kuzafashwa barimo n’abagore bafashwe ku ngufu.

Mu ibaruwa Banki y’Isi yoherereje Minisiteri y’Imari ya RDC mu cyumweru gishize, yavuze ko ikeneye no guhabwa raporo y’uburyo miliyoni 91$ za mbere zari zaratanzwe zakoreshejwe muri uwo mushinga mugari Banki y’Isi yari gutangaho miliyari 1,04$.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Perezida Tshisekedi yavuguruye amategeko ashyiraho Ikigega gishinzwe imibereho myiza cya RDC, ashyiraho ikindi gifite amategeko n’imikorere bitandukanye n’ibya mbere.

Izi mpinduka Congo ivuga ko zari zigamije gutuma ibigo bya Leta birushaho gukora byubahirije amategeko, ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.

Ibaruwa Umuyobozi muri Banki y’Isi ushinzwe ibikorwa yandikiye RDC, yavuze ko bitangaje uburyo iyo banki amakuru y’ihindurwa ry’icyo kigo yayabonye mu itangazamakuru.

Banki y’Isi ivuga ko kugira ngo amafaranga arekurwe akomeze gukoreshwa, igomba kwicarana na RDC bakemeranya neza ku mikorere y’inzego nshya zavuguruwe zizaba zishinzwe kuyakoresha, kugira ngo atajyanwa mu bindi.

Dr Denis Mukwege ufite ibitaro bivura abagore bafashwe ku ngufu ni umwe mu bagombaga guhabwa kuri iyo nkunga ya Banki y’Isi, kugira ngo akomeze ibikorwa bye.

Yabwiye Reuters ko guhagarika ayo mafaranga ari ibyago bikomeye ku bagore afasha, kuko bamwe batangiye kubwirwa ko batazafashwa kuko ibitaro nta bushobozi bifite.

Valery Madianga, inzobere mu bijyanye n’imari muri RDC yavuze ko guhindura imikorere y’ikigega gishinzwe imibereho myiza by’umwihariko mu bijyanye n’imari Banki y’Isi itamenyeshejwe kandi ari umuterankunga mukuru, ari amakosa akomeye agaragaza imiyoborere mibi iri muri icyo gihugu.

Mu cyumweru gishize, amashyaka ane atavuga rumwe na Leta yandikiye ibigo by’imari birimo Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI) na Banki Nyafurika itsura Amajyambere asaba ko hakorwa ubugenzuzi ku buryo amafaranga ahabwa Leta ya Congo akoreshwa, kuko bakeka ko haba harimo kuyanyereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *