Huye: Hari abafite amakuru atariyo ku muti wica imibu itera malariya

Bamwe mu baturage bavuga ko gutererwa umuti wica imibu mu rwego rwo kurwanya malariya batabyemera kubera impamvu zitandukanye zirimo ko umuti ubanduriza inzu n’impumuro mbi nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Ibi biravugwa na bamwe mu batuye mu Kagali ka Rukira katangirijwemo gahunda yo gutera umuti wica imibu itera malariya taliki ya 11 Gicurasi 2023.

Umuturage wo mu Mudugudu w’Agahenerezo yagize ati: ” Mu gihe cyashize baradutereye, ariko kuri iyi nshuro biragoye ko nabyemera kuko iriya miti yanduza inzu bigasaba ko usiga irangi bundi bushya. Ikindi ntabwo babanza kuduteguza ngo tubanze dushake amafranga yo kuzagura irangi noneho nka mbere y’amezi abiri tukabimenya.”

Iri cupa niryo bapimiramo ingano y’amazi avangwa n’umuti

Akomeza avuga ko ubusanzwe bakoresha imiti irwanya imibu bacana mu gihe cy’umugoroba.

Ati: “Tuziko malariya iri mu ndwara zica abantu benshi ku isi, ariko tugura imiti ikoreshwa kumugoroba kugirango imibu itaturuma. Ndumva gutera imiti bitaringombwa kuko dukoresha ubundi buryo.”

<

Mugenzi we utuye mu Mudugudu w’ Agacyamo, we avuga ko yumvise abantu bavuga ko uyu muti wica.

Ati ” Njyewe nkunze kumva abantu bavuga ko utu muti batera mu nzu wica cyane abana bari munsi y’imyaka itanu. Bavuga ko no kuryama mu nzu watewemo ari bibi kuko uguheza umwuka.”

Umuturage uvuga ko yaterewe umuti muri iyi gahunda, we avuga ko byamugiriye umumaro kuko umuti umara mu nzu igihe kirekire atongeye kugura uwo gucana nimugoroba.

Ati: “Bantereye umuti taliki ya 12 Gicurasi 2023. Imvune irimo ni ugusohora ibintu byose mu nzu ukaza kongera kubyinjiza. Njyewe nagize ibyago imvura igwa aribwo bagitangira kunterera, ariko nyuma y’amasaha abiri batubwiye ko umuntu asubira mu nzu ntakibazo.”

Amazi abanza kuyungururwa kugirango yizerwe ko atarimo umwanda wabangamira kuyavanga n’umuti

Nshimiyimana Emmanuel ni umwe mu bajyanama b’ubuzima barimo guterera abaturage umuti wica imibu itera malariya.

Aganira na Rwandanews24 yagize ati: ” Buri muturage azatererwa umuti keretse abafite impamvu zemewe na minisiteri y’ubuzima. Aba ni abafite umwana w’uruhinja utaramara iminsi irindwi avutse kandi iyo ayujuje dusubirayo tukabaterera. Iyo hari ababyanze tubatanga muri raporo tukayishyikiriza Ub0uyobozi bw’Akagali.”

Umuti ubanza gufunguzwa amazi meza mbere yo kuwutera mu nzu

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rukira Gatete Claver, yavuze ko hari abaturage bagaragaye ko bafite imyumvire ituma banga ko batererwa umuti, ariko baraganirizwa.

Ati “Iyo habonetse umuturage utanga imbogamizi zituma batamuterera umuti, turamwegera tukamuganiriza. Abenshi dusanga ari ukobaba bafite amakuru adahagije ku muti wica imibu itera malariya, abandi tugasanga bafite amakuru atariyo. Iyo tumaze kubaganiriza bagasobanukirwa, nabo barabaterera.”

Iyi gahunda yatangiriye mu murenge wa Huye, Akagali ka Rukira, izakorwa mu karere kose ka Huye.

U Rwanda rufite intego yo kuzaba rwaranduye malariya burundu mu mwaka wa 20230.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.