Hatangajwe icyemezo cya mbere cy’urukiko kuri Moses Turahirwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Turahirwa Moïse, washinze Inzu y’Imideli ya Moshions, akurikiranwa afunze iminsi 30 y’agateganyo.


Ni isomwa ry’urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Gicurasi 2023. Icyumba rwagombaga gusomerwamo cyari cyakubise cyuzuye inshuti za Turahirwa, itangazamakuru ndetse n’abifuzaga kumva icyemezo gifatirwa uyu munyamideli uri mu bakomeye mu Rwanda.


Moses Turahirwa wasomewe iki cyemezo ahibereye, yageze ku rukiko kuri iki gicamunsi, yambaye imyambaro yirabura ifite ibirango by’inzu ye y’imideri ndetse n’amataratara y’umurimbo.
Uyu musore waje yambitswe amapingu, yahise yinjira mu cyumba cy’Urukiko, afatwa amashusho n’abanyamakuru bari baje gukurikirana icyemezo cy’Urukiko.

<



Urukiko rwahaye ishingiro icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko uregwa akurikiranwa afunzwe by’agateganyo kuko ibyagezweho mu iperereza ndetse n’ibyatangajwe n’uregwa, bigaragaza ko ibyaha akurikiranyweho yabikoze.


Umucamanza yemeje ko icyifuzo cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro ku mpamvu zikomeye zituma ukekwaho icyaha, zigaragaza ko ibyaha bishinjwa uregwa yabikoze dore ko yanemeye kimwe mu byaha akekwaho.
Turahirwa Moise (Moses) uretse icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, anakekwaho icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gishingiye kuri Pasiporo yari yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’uyu musore, yagaragazaga ko Inzego za Leta zamwemereye ko handikwamo ko ari igitsinagore.


Mu kuburana ku ifungwa ry’agateganyo, Moses n’abamwunganira bahakanye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, bavuga ko iriya nyandiko nubwo yayishyize ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntahandi yayikoresheje nko mu rwego runaka, ndetse ko yahise ayisiba, kandi ko yabikoze ari mu rwego rwo gususurutsa abamukurikira.


Naho ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Moses Turahirwa yemeye ko yigeze kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi ubwo yari mu Butaliyani kandi ko ho cyari cyemewe.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.