Rubavu: Umuyobozi w’akarere wungirije yashimye Umuco w’abaturage wo gutabarana

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yashimye Abaturage bo mu mirenge ya Bugeshi na Kanama bagobotse abagizweho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira aka karere bacumbikiwe kuri Site zitandukanye.

Igikorwa cyo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza cyabaye kuri uyu wa 13 Gicurasi 2023, kuri site zitandukanye, aho babazimaniye kubyo bejeje birimo ibirayi n’imboga z’amashu.

Abaturage n’urugaga rw’abikorera muri iyi mirenge bavuga ko kugoboka abari mu kaga babikesha imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika.

Mu byishimo byinshi aba baturage bo mu mirenge yahuye n’ibiza wabonaga ko banyotewe no kongera kurya ku birayi, bashimiye abo mu mirenge yabibutse.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Bugeshi, Senyoni Jean Pierre avuga ko kubera umuco wo gutabarana basanganwe abaturage bafatanyije n’urwego rw’abikorera bagasaba Ubuyobozi ko bwabafasha bakagoboka bagenzi babo bahuye n’ibiza.

<

Ati “Abaturage ba Bugeshi basanganywe umuco mwiza wo gutabarana, ari abagize ibyago n’ibirori bose baratabara, kubera iyo mpamvu bafatanyije na PSF badusabye kubashyigikira bakagoboka bagenzi babo kandi natwe ntitwari kubyanga.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimye abaturage bo mu mirenge ya Kanama ba Bugeshi ku kutiganda mu kugoboka abari mu kaga.

Ati “Turabashimira ko batiganda mu kugoboka bagenzi babo, n’umuco mwiza wiyubatse nk’ubuyobozi twishimira ko abanya Rubavu bafite umutima utabara bagenzi babo bari mu Kaga, Twababwira ko ubuyobozi tubashimira cyane kandi tubasaba kuguma kuri iyo ndangagaciro yo guseruka mu magororwa.”

Abaturage b’Umurenge wa Bugeshi bohereje kuri site zicumbikiye abahuye n’ibiza Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yuzuye Ibirayi toni zirenga 7 n’imboga z’amashu.

Uretse aba baturage ba Bugeshi kandi n’abo mu murenge wa Kanama batahuye n’ibiza bohereje Fuso yuzuye imboga z’amashu ngo abagizweho ingaruka n’ibiza babone imboga zo kurya, mu gihe bategereje ko ibirayi batangira gusarura nabyo bakohereza.

Umuco wo gutabarana mu karere ka Rubavu urasanzwe, dore ko mu gihe cya Guma murugo abatuye mu mirenge itunzwe n’ubuhinzi nabwo bagobotse abatuye mu mirenge y’umujyi, si abo gusa bagobotse dore ko muri icyo gihe banagobotse abatuye ku kirwa cya Nkombo bari barahuye n’amapfa akabije.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.