Nyuma y’uruzinduko rwa minisitiri w’ingabo za DR Congo muri Indonesia, ibinyamakuru muri iki gihugu bivuga ko yashimye indege n’intwaro zihakorerwa kandi bifuza kubigura.
Kuwa kane, minisitiri w’ingabo wa DR Congo Jean Pierre Bemba Gombo yari i Jakarta aho yakiriwe na mugenzi we wa Indonesia bakumvikana ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.
Ibiro ntaramakuru Antara bya leta ya Indonesia bivuga ko ubwo bufatanye burimo gahunda yo kugura intwaro zikorerwa muri Indonesia hamwe no gutoreza abasirikare ba ‘cadets’ na ‘special forces’ ba DR Congo muri icyo gihugu cya Aziya.
Minisitiri w’ingabo za Indonesia asubirwamo avuga ko igihugu cye cyiteguye kwakira abo basirikare igihe cyose “guhera mu kwezi gutaha”.
BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko Ibiro bya Jean Pierre Bemba byatangaje amashusho y’uruzinduko yagiriye mu nganda zo muri icyo gihugu zicura intwaro ntoya, inini, ndetse n’ibifaru.
Jean Pierre Bemba, wigeze kuba visi perezida wa DR Congo, yari yafunzwe kuva mu 2008 muri gereza y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI).
Mu 2016, urukiko rwa ICC ryamuhamije ibyaha by’intambara yakoze ubwo yari umukuru w’inyeshyamba zakoze ubwicanyi ndengakamere no gufata abagore ku ngufu muri Centrafrique, rumukatira gufungwa imyaka 18.
Mu Kamena (6) mu 2018, ICC yaburijemo icyo gihano yari yarakatiwe, nuko mu kwezi kwa Kanama (8) uwo mwaka asubira muri DR Congo.
Muri Werurwe (3) uyu mwaka nibwo yagizwe minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ingabo.
DR Congo yugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye, cyane cyane mu burasirazuba ahari imitwe myinshi yitwaje intwaro. Ubushobozi, umuhate, n’ubushake bw’igisirikare cya Congo mu kurwanya iyi mitwe bunengwa n’abasesenguzi batandukanye.
Muri DR Congo hariyo ingabo za ONU n’ingabo z’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba zaje gufasha kugarura amahoro, biteganyijwe ko hajya n’ingabo za SADC.
Hari kandi abavuga ko hariyo amatsinda y’abarwanyi b’abacancuro bahawe akazi na leta ya Kinshasa ko gufasha kurwanya inyeshyamba cyane cyane za M23, ibyo leta yahakanye ivuga ko abo yakoranye nabo bo mu mahanga ari inzobere zitanga inama n’ubufasha tekinike mu by’indege za gisirikare.