Nyabihu: Abaturage babangamiwe n’inyamaswa ziva muri Parike zikabangiriza imyaka

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Jenda bavuga ko barembejwe n’inyamaswa ziva muri parike y’ibirunga zikaza kubonera imyaka, rimwe na rimwe zikanabagirira nabi, bakaba basaba ko ubutaka bwabo buri mu buhumekero bwa parike babugurirwa, bagashaka ahandi bagura kuko inzara ibamereye nabi.

Aba baturage bo mu kagari ka Gasizi, Umudugudu wa Kinyengagi ibi babitangarije Rwandanews24, kuwa 27 Mata 2023 bavuga ko babazwa no kuba hari zimwe mu nyamaswa zibonera bakabwirwa ko batazishyura.

Nsengiyumva Vincent ati “Imbogo ko zitasurwa ngo zinjize amadevise, ariko zikaza kutwonera imyaka ntibanaziduhe ngo tuzirye, ariko RDB ikaza ikajyana inyamaswa yabo turasaba ko bajaya batwishyura, kuko iyo amatungo yacu agiye muri parike turishyuzwa.”

Nsengiyumva akomeza avuga ko babangamiwe kandi n’ingagi ziva muri Pariki zikabashishurira ibiti bikuma ariko bajya kwishyurwa RDB ikababarira ku giti kimwe ku mafaranga igihumbi kandi cyari kuzakura kikayarenza akifuza ko bagurirwa.

Undi yagize ati “Nari mfite umurima w’amashaza nahinze, imbogo ziraza ziyararamo zirayarya zirayamara ariko nategereje ko nishyurwa birananirana.”

Undi ati “Iyo amatungo yaciye akajya muri pariki baratwishyuza ariko bo inyamaswa zabo zatwonera bakatubarira ntibatwishyure, uko bifuza ko ibyabo bitakwangirika nabo barinde ibyabo.”

Nsabimana Elysee ati “Imbogo ziraza zikatwonera tukabura aho tubariza.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette avuga ko abaturiye pariki ikibazo cy’imaswa zibonera imyaka bakizi kandi ko hari ikirimo gukorwa .

Ati “Abaturiye pariki bakunda guhura n’ikibazo kivayo kikaza kona cyangwa zikagira ibindi zangiriza, gusa icyiza iyo byabaye hakagaragazwa ubwone hakorwa raporo abaturage bakishyurwa, ndabashishikariza ngo abaturage bahuye n’iki kibazo kujya bakigaragaza ku gihe, naho ku batinda hari ababa batujuje ibisabwa.”

Mukandayisenga akomeza avuga ko ku nyamaswa z’inkende zibarandurira imyaka zikabarirwa mu nyoni kirimo kuganirwaho, kuko ziza zikona kandi RDB izi neza ko ari inyamaswa zabo bikaba bizakomeza kuganirwaho ngo nazo zijye zishyurirwa ibyo zangije mu gihe zitera ikibazo mu baturage.

Abaturage babangamiwe n’inyamaswa ziva muri Parike zikabangiriza imyaka (Photo: Koffito)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *