Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko yanywaga urumogi ari mu Butaliyani mu gihe gikabakaba imyaka ibiri yamazeyo.
Mu iburanisha ry’urubanza rwe ryatangiye kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Gicurasi 2023, Turahirwa yanemeye ko atabwa muri yombi yafatanywe urumogi iwe, icyakora ngo ishati rwasanzwemo yari atarayambara na rimwe, ku buryo atazi uko rwahageze.
Icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ni kimwe mu byaha bibiri aregwa, hamwe no gukoresha inyandiko mpimbano.
Icyakora, ngo nubwo mu Butaliyani yanywaga urumogi, muri icyo gihugu ntabwo bifatwa nk’icyaha.
Turahirwa yatawe muri yombi taliki ya 28 Mata 2023 nk’uko byatangajwe na RIB, akaba yari akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge nkuko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byabigaragaje no gukoresha inyandiko mpimbano.