Rwakunda wahoze ari umuyobozi muri MININFRA, umunyemari Rusizana n’abandi bari muri dosiye imwe bafungiye I Mageragere

Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra) n’Umunyemari Rusizana Aloys bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere, guhera ku wa 05 Gicurasi 2023.

Aba bagabo bafunzwe muri dosiye yarimo abantu benshi, y’isoko ry’inzu yaguzwe igahendesha Leta, aho yaguzwe 9.850.000.000 Frw nyamara Umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7.600.000.000 Frw.

Ni inzu Leta yagurishijwe n’umunyemari Rusizana Rusizana, isigaye ikoreramo minisiteri zitandukanye iherereye ku Kacyiru imbere y’ahahoze ari Umubano Hotel.

Mu 2021 Urukiko rwahamije Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Serubibi Eric wayoboraga Rwanda Housing Authority (RHA) na Kabera Godefroy ibyaha byo gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, gutanga isoko rya Leta binyuranyije n’amategeko no kugira akagambane n’upiganira isoko rya Leta, bakatirwa gufungwa imyaka itandatu.

Rwakunda Christian, Rusizana Aloys na Munyabugingo Bonaventure bareganwaga bo bagizwe abere, bituma Ubushinjacyaha bujurira.

Rwakunda na Rusizana nabo baje guhamwa n’ibyaha mu Urukiko Rukuru, bitabaza Urukiko rw’Ubujurire, ariko bakomeza kuburana bari hanze.

Ku wa 5 Gicurasi 2023 rwemeje ko ubujurire bwa Rwakunda, ubwa Serubibi n’ubwa Rusizana Aloys butari mu bubasha bw’uru rukiko, bivuze ko imyanzuro y’urukiko rukuru yagombaga gukurikizwa uko yakabaye.

Amakuru avuga ko ku wa 5 Gicurasi 2023, Gereza ya Mageragere yakiriye Rwakunda Christian n’Umunyemari Rusizana Aloys kugira ngo barangize igifungo cy’imyaka itandatu bakatiwe.

Ku wa 31 Werurwe 2021, Urukiko Rukuru rwa Gasabo rwahamije Rwakunda ibyaha byo kuba icyitso ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko utubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo hamwe n’icyaha cyo kugira akagambane n’upiganirwa isoko rya Leta.

Mugenzi we Rwamuganza Caleb we yahamwe n’ibyaha byo kuba icyitso ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo, hamwe n’icyaha cyo kugira akagambane n’upiganirwa isoko rya Leta.

Ni mu gihe Serubibi Eric we yahamwe n’ibyaha byo kukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko utubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo, hamwe n’icyaha cyo kugira akagambane n’upiganirwa isoko rya Leta nk’Uko Igihe dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Umunyemari Rusizana Aloys icyo gihe byemejwe ko ahamwa n’ibyaha byo kuba icyitso ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kugira akagambane n’upiganirwa isoko rya Leta.

Rwakunda, Rwamuganza na Serubibi Eric bahanishijwe igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese.

Basabwe kandi gusubiza 1.804.727.200 Frw agashyirwa mu isanduku ya Leta. Aya mafaranga bagombaga kuyagabana mu buryo bungana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *