Umugabo wo wo mu murenge wa Rusororo, Akagari ka Mbandazi, Umudugudu wa Karambo witwa Mugemangango Stephano uri mu kigero cy’imyaka 60, yasanzwe mu nzu yapfuye nyuma y’iminsi abuze ariko akaba yari yatanze ikibazo cy’umutekano we mucye abuzwa n’umuhungu we, akaba yaragitanze ku buyobozi bw’akagali.
Urupfu rw’uyu mugabo rwemejwe na Niyonzima Marthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbandazi.
Yavuze ko ahagana saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Gicurasi 2023, ari bwo amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye atanzwe n’umukuru w’Umudugudu.
Niyonzima avuga ko umukuru w’umudugudu yahurujwe n’umuturage bari bafitanye gahunda nyuma yo kumara iminsi yaramubuze ageze iwe agasanga yarapfuye.
Gitifu avuga ko kugeza ubu bitakwemezwa niba yishwe, yazize uburwayi cyangwa yiyahuye ngo bizemezwa n’inzego zibishinzwe.
Yagize ati “Buriya RIB nimara gukora iperereza nibwo hazamenyekana icyaba cyamwishe.”
Amakuru avuga ko ku wa Kane w’icyumweru gishize aribwo nyakwigendera yaherukaga kugaragara, yagiye ku biro by’Akagari kumubwira ko umuhungu we amubuza umutekano.
Akomeza ati “Yari yaje afitanye ikibazo n’umuhungu we. Rwari urugo rwabanaga mu makimbirane, yaje kumbwira ko umuhungu we amwiba, agenda agaca ibitoki kandi batabivuganye.”
Amakuru avuga ko umugore wa nyakwigendera n’abana be bamwe bari baragiye mu gihugu cya Uganda batari bakibana, yari asigaranye n’uwo muhungu we.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.