Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Mushubati bavuga ko babayeho nabi, kuri site ya Bumba bacumbikiweho n’ubuyobozinyuma yo guhunga Ibiza byatewe n’imvura biherutse kwibasira aka karere n’igihugu muri rusange.
Ubwo rwandanews24 yageraga kuri iyi site ya Bumba icumbikiye abaturage 507 biganjemo abagore n’abana bo muri aka kagari ka bumba, twasanze barimo bataka ko bugarijwe n’ibibazo uruhuri, ndetse ko babayeho ubuzima butoroshye.
Mu bibazo bagarutseho hari ukuba ababyeyi bamwe barimo kugorwa no gutinda guhabwa ibyo kurya ngo bagaburire abana, bigatuma abana benshi barara ubusa, ikintu basaba ko cyahinduka nk’uko babyivugira.
Nyirahabimana Claudine, utuye mu mudugudu wa Rugote ati “Twakuwe mu midugudu yabayemo Ibiza, amazu yacu yaraguye, abenshi barapfa ariko aha twahungiye tubayeho mu buzima butoroshye, kuko ibyo kurya byabaye bike niyo bibonetse ntibibonekera ku gihe, abana inzara ibamereye nabi, bidakosowe hari abashobora kutugwaho.”
Akomeza avuga ko mungo zabo bari basanzwe batunzwe no guca incuro bakagira aho bayicyura, bakanabasha guhinga ariko imyaka yabo yarangiritse.
Ingabire Clementine ati “Ibyo kurya turabibona ariko ntitubibonere ku gihe, tubura uko dukangura abana basinziriye iyo bibaye ngombwa ko batugaburira saa sita z’ijoro.”
Akomeza avuga ko kuri iyi site hakiri ikibazo kandi cy’ubwiherero budahagije bagasaba ko bazanirwa ubwiherero bwimukanwa ngo indwara babashe guhangana nazo.
Yankurije Vestine ati “Ibiza byadusize iheruheru, amazu yarahirimye, imyaka iragenda, abantu bamwe barapfuye hari n’imiryango yazimiye tukaba dusanga leta yaduha ibibanza cyangwa ikatwubakira ikatwimura. Aha tubayeho ubuzima bubi dukeneye ko baduhindurira imirire ntibatugaburire akawunga n’ibishyimbo gusa kandi turima ababyeyi batwite n’abana.”
Aba bacumbikiwe kuri site ya bumba basaba ko leta yabakura aho bacumbikiwe bakubakirwa ndetse bakanafashwa gutangira ubuzima bushya.
Ni mu gihe umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose ibi bivugwa n’aba baturage yabiteye utwatsi, dore ko mu butumwa bugufi yahaye umunyamakuru yavuze ko basuye site zose ariko ibyo bibazo ntawabibagaragarije.
Yagize ati “icyo kibazo cite twasuye zose ntawakitugaragarije kandi tubasura kenshi.”
Mu karere ka rutsiro muri rusange Hamaze kubarurwa abaturage ibihumbi 2168 bakuwe mu byabo n’ibiza.

Ikiganiro kirambuye wacyumva unyuze aha: