Aya ni amwe mu magambi yagarutswe na Nyandwi Chantal warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 wo mu mudugudu w’Agacyamo mu kagali ka Rukira ubwo abatuye Umudugudu w’Agasharu bamuremeraga mu rwego rwo kumuba hafi muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Nyandwi aganira na Rwandanews24 yavuze ko yatunguwe no kubona hari abamwifuriza ibyiza.
Ati: “Ubusanzwe mbayeho mu buzima bugoye kuva ndi Umwana kuko Jenoside yabaye mfite imyaka 3. Ababyeyi banjye bapfuye muri jenoside hamwe n’abavandimwe banjya, nsigarana na musaza wajye ufite ubumuga bwo mu mutwe. Ntabwo byatworoheye nk’abana kugeza ubwo tubaye bakuru.”

Akomeza avuga ko kuba nta butaka yahingaho ngo agire ibikorwa bimuteza imbere ari imbogamizi ikomeye kuko abayeho ashakisha imibereho.
Ati: “Nyuma ya Jenoside abo mu muryango wacu barokotse bagabanye isambu njyewe bampa umurima na musaza wanjye bamuha undi. Nabonye nta mibereho dufite ndetse tudafite aho kuba, ngurisha umurima umwe nubakisha inzu ngo tubone aho kuba. Nubwo ari into ariko ntabwo tukizenguruka mu baturage ducumbika.”
Nyandwi avuga ko yabayeho abona ari wenyine nta muntu umutekerezaho, ariko ubu abonye ko atari wenyine. Ati: “Kubera kubaho mu bwigunge no kutagira umuryango ugufasha mu mibereho ya buri munsi, byatumye mbaho numva ko ndi njyenyine ntawe untekereza, ariko ubu mbonye ko hari abantu bantekereza kandi ko ntari njyenyine natunguwe no kubona ko hari abantu bifuza ko ntera imbere.”
Bamwe mu baturage bo mu mudugudu w’Agasharu, bavuga ko bishimiye ko hari icyo bafashije Mugenzi wabo kuko ubusanzwe abayeho mu buzima bugoye.

Umwe ati: “Uriya mwana Nyandwi ababyeyi be bishwe muri jenoside ari uruhinja. Ntabwo twabonaga ko bazagera aho bageze, ariko Imana irebera impfubyi yarabakujije. Abayobozi bakitubwira ko tuzamuremera buri wese yarabyishimiye kuko byatumye tumufasha ikintu gifatika, bitandukanye nuko namuha mironko y’ibishyimbo bitagira uburisho.”
Mu kiganiro rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rukira Gatete Claver, yavuze ko abaturage aribo batekere gufasha uyu muturage kuko atishoboye kandi bagirango bamwereke ko atari wenyine.
Ati: Ni igikorwa cy’urukundo abatuye mu mudugudu w’Agasharu batekereje gukora kandi bagikorera umuturage wo mu wundi mudugudu w’Agacyamo. Basanze mu mudugudu wabo, abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994, batababaye kuburyo babaremera baciye kuri Nyandwi Chantal. Turashimira abaturage bamutekerejeho kandi dushishikariza n’abandi bantu batandukanye kujya bafasha abatishoboye kuko bituma bagira icyizere cy’ubuzima no kubona ko batari bonyine bikabarinda ingaruka zitandukanye zirimo no kwigunga.

Nyandwi Chantal atuye mu mudugudu w’Agacyamo, akagali ka Rukira, umurenge wa Huye mu karere ka Huye ari naho yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abaturage bamuhaye ihene yo korora ngo ajye abona ifumbire ndetse izanororoke abashe kwiteza imbere, anahabwa ibiribwa n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi birimo na matela.