Huye: Igikorwa cyo gushakisha abagwiriwe n’ikirombe cyahagaze

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nyuma yo kubyemeranywaho n’ababuriye ababo mu kirombe cyacukurwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kubashakisha bihagaritswe

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, avuga ko hakozwe ibishoboka byose kugira ngo abo bantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe baboneke, ariko ngo byabaye iby’ubusa.


Nyuma y’iminsi 16 ishize, ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Assumpta Ingabire, yahuye n’imiryango y’ababuze ababo banzura ko gukomeza gucukura byahagarara.


Mukuralinda yahise yandika kuri Twitter agira ati “Nyuma y’iminsi 16 (abo bantu bamaze bashakishwa), amahirwe yo kuba bakiriho ntayo, kandi no gukomeza gucukura aho bageze muri metero 70 mu bujyakuzimu birimo no kwangiza ibidukikije”.


Mukuralinda avuga ko ababuze ababo biyemeje gukora ikiriyo cy’iminsi ibiri, kuva tariki 6-7 Gicurasi 2023, maze ku wa Kabiri tariki ya 9 Gicurasi 2023, bagakora umuhango wo gushyingura (gushyira indabo kuri icyo kirombe bikamera nko kuzishyira ku mva).


Mukuralinda yavuze ko Guverinoma yihanganisha imiryango yabuze ababo, kandi yiyemeje gukomeza kubaba hafi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC Madamu Assumpta Ingabire yaganiriye n’abo mu miryango y’abaguye mu kirombe


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *