Abahinzi b’ibigori bavuga ko igiciro cy’imbuto kibaremereye kuko gikubye inshuro ebyiri igiciro bahabwa ku musaruro iyo weze nk’uko abaganiriye na Rwandanews24 bahinga mu gishanga cya Kumusizi mu murenge wa Huye babivuga.
Abahinzi b’ibigori bibumbiye muri Koperative Jya mbere Muhinzi wa Huye (KOJYAMUHU), bakorera ubuhinzi bwaho mu gishanga cya Kumusizi giherereye mu mudugudu wa Seramba, akagali ka Rukira.
Mukamana Immaculée, ni umwe mu bahinzi b’ibigori muri iki gishanga. Aganira na Rwandanews24, yavuze ko ubu igiciro cy’imbuto y’ibigori kirenze ubushobozi bw’umuhinzi.
Ati: “Imbuto y’ibigori tuyigura amafaranga 1000frws ku kilo. Iyo ibigori byeze, baduhera amafaranga 500frws ku kilo. Ibi bihita bigaragaza ko kwihaza mu biribwa bigoye ndetse ko imvune z’umuhinzi bashiraho ibiciro batazirebyeho. Ntabwo byoroshye ko wakora ubuhinzi bw’ibigori ku giciro nk’iki ngo uzagere ku iterambere wifuza.”
Akomeza avuga ko bitewe nuko ifumbire nayo ihenze hakiyongeraho n’igiciro cy’umubyizi w’umuhinzi nacyo cyazamutse kubera imibereho, bifuza ko igiciro cy’imbuto cyagabanuka cyangwa igiciro bahabwa ku musaruro wabo kikongerwa.
Ati: “Badufashije imbuto yagura 500 frws ku kilo, noneho umusaruro byibura bakaduhera 800frw ku kilo. Ibi byadufasha kuko niba umuhinzi afite umuryango agomba kwitaho harimo kwishyurira abana ishuri, ubwisungane mu kwiza no kubabonera ibibatunga kandi byose abikesha ubuhinzi bw’ibigori, ntabwo aya mafaranga batugurira ku musaruro akwiriye.”
Mugenzi we Nsabimana nawe avuga ko hagakwiye kurebwa ku mvune z’umuhinzi nubwo batahaza ibyifuzo bye, ariko bakagira icyo bongera ku giciro cy’umusaruro we.
Ati: “Ntabwo byashoboka kugira igiciro gishyirwaho kijyanye n’imvune z’umuhinzi kuko turavunika bihagije. Ahubwo icyo barebaho ni ukongera igiciro baduha ku musaruro, waba uw’ibigori, umuceri n’ imboga kuko aribyo duhinga muri iki gishanga.”

Umuyobozi wa KOJYAMUHU Karamage Canisius, mu kiganiro yagiranye na Rwandanews24, avuga ko kuri ubu badafite icyo bahindura ku gisciro gihabwa abahinzi kuko imbuto n’ifumbire byose babihabwa na TUBURA.
Ati: “Igiciro cy’amafaranga 1000 frws ku Kilo nk’uko abahinzi babivuga niyo bayifatiraho, umusaruro iyo weze bahabwa 500 frws ku kilo. Aya mafaranga bahabwa ku musaruro ni macye ukurikije igiciro baguraho imbuto. Mbere ya 2021 twahingaga imbuto y’ibigori yitwa TAN53 ariko yaje guhenda igera ku 1500 frws ku kilo. Twarayiguraga, nyuma tubona igiciro cyayo kirenze ubushobozi bwacu turayireka, ariko twaje no kumenya amakuru ko yabuze bitewe nuko yavaga hanze y’ igihugu.”
Akomeza avuga ko ubu bahinga imbuto yitwa WH507 arinayo bagura ku 1000 frws.
Ati: “Iyi mbuto y’ibigori ya WH507 nubwo iduhenda, ariko itanga umusaruro. Iriya twahoze dukoresha nayo yatangaga umusaruro, ariko ntikiboneka nubwo yari ihenze. Imbuzo zigura make nazo ziba zihari, ariko ntizitanga umusaruro. Badufashije igiciro kigabanuka byadufasha cyane kuko n’iterambere umuhinzi yifuza yarigeraho bitamugoye cyane.”
Karamage avuga ko ubu barimo kwitegura igihembwe cy’ihinga A/ Umuhindo kandi ko bazahinga ibigori mu gice bisanzwe bihingwamo kuko ubu iki gice kirimo guhingwamo imboga arizo zisimburana n’ibigori. Ariko ngo igihe cy’ihinga kigeze igiciro cy’imbuto cyaramanutse byabafasha.
Ati: Turateganya kujya dutubura imbuto y’ibigori ku giti cyacu nka Koperative kugirango igiciro cyorohere abahinzi. Dukorana na RAB ndetse n’abashinzwe ubuhinzi, rero turizera ko bizagenda neza.
Mu kiganiro Rwandane24 iherutse kugirana n’Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB Dr Uwituze Solange, yavuze ko izamuka ry’ibiciro muri rusange ryatewe nuko hari ibicuruzwa byavaga mu mahanga bitakiza kubera intambara y’Uburusiya na Ukraine, ariko igihugu cyashatse izindi ngamba zizafasha koroshya iki kibazo no kugikemura ku buryo burambye aho bishoboka.
Ati: “Hari imbuto zo guhinga zavaga hanze y’igihugu, ariko ubu leta yashyizeho ingamba zo kuzituburira imbere mu gihugu. Turizerako nizimara kujya ku isoko igiciro cy’imbuto kizamanuka. Si ku mbuto gusa kuko n’inyongeramusaruro/ifumbire nayo hari izavaga hanze y’igihugu ariko ubu abahinzi turabakangurira gukoresha ifumbire y’imborera kuko umuhinzi abasha kuyikorera mu byatsi n’ibisigazwa by’ibikomoka ku musaruro kandi ntibigurwa.”
Akomeza avuga ko leta ku bufatanye n’abaterankunga bayo, hahuguwe abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi bazafasha abahinzi n’aborozi kugirango ibi byose bigerweho.
Ati: “Abahuguwe mu buhinzi bazafasha abahinzi kuba hari abakwituburira imbuto igihe babisabye ndetse natwe tukabibafashamo. Imbuto bazatubura bazajya bayibona ku giciro gito ndetse nabagurishe kuri bagenzi babo. Naho aborozi hari abahuguwe ku gukora ibiryo by’amatungo kuko ibyinshi byavaga hanze y’igihugu, ibi byose bikazadufasha kugirango igiciro cy’imbuto n’inyongeramusaruro biremereye umuhinzi bigabanuke.”