Amakuru mashya : Meya wa kamwe mu Turere duherutse kwibasirwa n’ibiza yirukanywe

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yakuye ku mirimo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, ku bwo kutuzuza inshingano ze ahanini zijyanye no kurengera abaturage.


Amakuru yo kuba Kambogo Ildephonse atakiri Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yatangiye gucicikana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi, aho bamwe bavugaga ko yeguye.


Abagarukaga ku iyegura rya Kambogo, bavugaga ko bishingiye ku kuba ataritwaye neza mu gucunga ibibazo biherutse kwibasira aka Karere by’Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yibasiye Intara y’Iburengerazuba inabarizwamo aka Karere ka Rubavu yayoboraga.


Amakuru dufite , avuga ko Inama ya Njyanama y’Akarere ka Rubavu, ari yo yafashe icyemezo cyo guhagarika Kambogo Ildefonse.
Ni umwanzuro ushingiye ku kuba uyu wari Umuyobozi w’aka Karere, Kambogo Ildefonse atarabashije kuzuza inshingano ze zirimo no kurengera abaturage.

<


Perezida w’Inama ya Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Kabano Ignace Habimana yemereye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko hafashwe iki cyemezo cyo kwirukana Kambogo Ildephonse wari Umuyobozi w’Akarere.
Kabano yagize ati “Ni byo. Ntabwo inshingano ze yashoboye kuzishyira mu bikorwa nk’uko biteganyijwe.”


Kabano Ignace Habimana muri iki gitondo, yavuze ko nta masaha abiri arashira hafashwe iki cyemezo, ku buryo mu masaha macye ari imbere haza gusohoka itangazo rivuga birambuye kuri iki cyemezo cyafashwe n’Inama ya Njyanama.

Akarere ka Rubavu, ni kamwe mu twibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi, byahitanye Abanyarwanda 130, barimo 26 bo muri aka Karere ka Rubavu.


Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.