Amakuru y’urupfu rw’umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 15 y’amavuko yamenyekanye ubwo abandi bana bari bajyanye gutashya inkwi mu ishyamba ry’Ibisi bya Huye bagarukaga batazanye inkwi aho batuye mu mudugudu wa Nyagasambu, akagali ka Rukira bakabwira ababyeyi b’uwo mwana ko yahanutse mu giti agahita apfa nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.
Uyu mwana witwa Nshimiyimana Elisa yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza k’ Urwunge rw’ Amashuri rwa Rukira, mu murenge wa Huye.
Umuyobozi w’umudugudu wa Nyagasambu Nshimiyimana Emmanuel, yabwiye Rwandanews24 ko bamenye amakuru y’urupfu rw’uyu mwana mu masaha ya saa yine z’igitondo kuri uyu wa kane taliki ya 4 Gicurasi 2023, bayabwiwe n’ababyeyi be barimo gutabaza.
Ati: “Ababyeyi b’uyu mwana (nyakwigendera) bambwiye ko yari yajyanye n’abandi bana gutashya mu Bisi bya Huye, abandi bana bakaza bababwira ko yahanutse mu giti agahita apfa. Twahise tujyayo tubatabaye ndetse tubwira n’ubuyobozi budukuriye turajyana nabwo burahagera.”
Abajijwe niba uwo mwana atigaga kubera ko yari yagiyeyo mu masaha yo kwiga, Mudugudu Nshimiyimana yagize ati: “Ababyeyi ba nyakwigendera bambwiye ko yari amaze iminsi atajya ku ishuri, ariko nta ruhare babigizemo kuko yari asigaye agenda ntagereyo bakabimenya nyuma.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Rukira Gatete Claver, mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera Nshimiyimana Elisa bayamenye ndetse ko bihutiye kugera aho iyi mpanuka yabereye mu Bisi bya Huye.
Ati: “Ubuyobozi bw’umudugudu n’ababyeyi be baradutabaje, tujya mu Bisi bya Huye aho nyakwigendera yaguye ubwo yatashyaga inkwi n’abandi bana. Inzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi nazo zaradutabaye hamwe n’ubuyobozi bw’umurenge wacu wa Huye. Ubusanzwe ntabwo gutashya mu ishyamba cyangwa mu cyanya gikomye byemewe, ariyo mpamvu abana cyangwa abandi bantu bakuru binjiramo abarinzi baryo ntibabimenye kuko iyo babimenya nyakwigendera ntaba yaragize ikibazo baba baramubujije kwinjiramo.”
Gitifu gatete yaboneyeho umwanya wo gukangurira ababyeyi kujya bakurikirana abana igihe bavuye mu rugo bakabanza kumenya neza aho bagiye niba kuhajya byemewe cyangwa bibujijwe bakabagira inama yo kutahajya cyane mu ishyamba ry’inzitane kuko bashobora guhuriramo n’inyamaswa cyangwa ikindi kintu cyabagirira anabi bagatakaza ubuzima.
Nyakwigendera Nshimiyimana Elisa, arashyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Gicurasi 2023 mu irimbi rya Nyakagezi riherereye mu murenge wa Huye.