Sobanukirwa Phagomania,uburwayi bwo mu mutwe butera umuntu kuryagagura


Phagomania, ni ikibazo cyo mu mutwe gitera umuntu guhora yumva ashaka kurya ibiryo runaka, bikamutera kuryagagagura kubwo kubatwa nabyo.
Iki kibazo gikunda kwibasira abantu bafite ibyo kurya runaka bakunda bakabatwa no guhora babirya, kabone n’ubwo ubishaka yaba yari asanzwe ahaze.

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ufite iki kibazo agereranwa n’uwabaswe n’ ibiyobywabwenge runaka.
Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze mu mwaka wa 2018, nyuma yo kwemezwa n’umuhanga mu kwita ku bantu babaswe n’ibintu runaka, Timothy J. Legg.



Bugaragaza ko uko umuntu ufite ikibazo akomeza kurya ibyo biryo ku bwinshi ndetse mu bihe bitandukanye, bimukururira ingaruka mbi yaba mu marangamutima, uko agaragara ndetse no mu mibanire ye n’abandi.
Impamvu nyamukuru itera Phagomania, ni ukubatwa no kurya ibintu runaka bitewe n’uburyohe ubikurikiramo, nko gukunda kurya ibintu biryohereye birimo isukari nyinshi, cyangwa ibirimo umunyu.

Umuntu ufite iki kibazo cyo mu mutwe cya Phagomania, iyo amaze kurya ibyo bintu akunda nibwo yumva aguwe neza, ndetse umubiri we akaba ari bwo utangira gukora imisemburo imuzanira ibyishimo.

Iyo atarabibona aba yumva yabuze amahwemo ku buryo bimugora no gutekereza neza ku bindi bintu bitari ibyo biryo, yamara kubirya akumva aribwo amerewe neza.
Umuntu wabaswe no kurya cyane bikamuviramo kugira phagomania, akenshi yibasirwa n’umubyibuho ukabije ku buryo kugabanya ibiro bigoye, mu gihe atarareka kurya ibyo biryo byamubase.

Kimwe mu byakubwira ko watangiye kwibasirwa na Phagomania, ni uko uba ukunda kurya ibintu runaka bikanagutera kugira umubyibuho ukabije, wajya gufata umwanzuro wo kurekera kubirya ngo ugabanye ibiro, bikakunanira.


Ufite iki kibazo kandi aba anabizi ko ibyo bintu akunda kurya byamugiraho ingaruka mbi akomeje kubirya, ariko kubireka bikamunanira.
Abamuhora hafi iyo yumvishe batangiye kubimubuza cyane, atangira kubirya yihishe nko kubereka ko yabiretse.

Agirwa inama yo kugana Abajyanama muby’Imitekerereze bakamufasha binyuze mu kumuganiriza.
Uretse ibyo kandi, umuntu ufite iki kibazo agirwa inama yo gukora urutonde rw’ibiryo abona byamubase, agatangira kubisimbuza ibindi bikungahaye ku ntungamubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *