Huye: Barasaba gufashwa kubona isoko ry’imbabura z’inkoko

Abasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko bagerageje kwihangira imirimo babumba Imbabura z’inkoko, ariko babuze isoko ryazo bikaba byarabashyize mu gihombo kuko bazikora zikangirika zitaguzwe kandi hari aborozi b’inkoko bashobora kuzifashisha nk’uko babobwiye Rwandanews24.

Aba bagore bakora izi mbabura batuye mu kagali ka Rukira, Umudugudu wa Nyanza mu murenge wa Huye.

Umwe mu bakora izi mbabura witwa Mukanyandwi, agira ati: “Kubera ko ubuzima busigaye bugoye no kubona ibyo kurya bikaba ari ikibazo, njyewe na bagenzi banjye dutuye muri uyu mudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka, dushingiye ku bumenyi dusanganywe bwo kubumba Imbabura, twihangiye imirimo dutangira kubumba Imbabura z’inkoko zizajya zifasha aborozi guha ubushyuhe inkoko mu birugu byazo, ariko twabuze isoko. Tubonye isoko byadufasha imibereho ikazamuka.”

Akomeza avuga ko ubwabo batazi aborozi b’inkoko mu murenge wa Huye batuyemo, ariko ubuyobozi bubafashije bakabona isoko byabafasha kwikura mu bukene.

Nsabimana nawe akora Imbabura z’inkoko. We avuga ko nk’urubyiruko rubasha kwihangira imirimo, rwanafashwa kubona isoko ry’ibyo bakora.

<

Ati: “Mfatanya n’abagore bo muri uyu mudugudu kubumba Imbabura z’inkoko, ariko kubera ko twabuze isoko ntabwo tukizibumba, keretse utubwiye ko ayikeneye kandi kujya gushaka ibumba ry’imbabura imwe ukabona n’inkwi ziyitwitse birahenze kurusha gusha ibumba ry’imbabura 100 ukanazishakira inwki.”

Akomeza avuga ko kubera ibihe by’imvura, ubu batarimo kuzibumba uretse izo bafite mu rugo berekeraho abazishaka uko ziba zimeze.

Abajijwe niba isoko ry’izi mbabura ryarabuze kubera ibihe by’imvura bidatuma babona uko bazitwika, yavuze ko kuva icyorezo cya Covid19 cyaza mu Rwanda, imibereho yabo yahise isubira inyuma.

Mukanyandwi, umwe mu bakora imbabura z’inkoko

Ati: “Ubukene bukabijwe twabutewe na Covid19 kuko yatumye tutabasha gukomeza gucuruza kubera ingamba z’ubwirinzi. Uretse Imbabura z’inkoko tuvuga ko tutarabona aborozi b’inkoko bazitugurira, n’inkono dusanzwe tubumba ubu ntitukizibonera abaguzi kubera ingaruka za covid19.”

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Rukira, Gatete Claver aba basigajwe inyuma n’amateka baherereyemo, avuga ko batari bazi ko babumba Imbabura zifite umwihariko ku bworozi bw’inkoko.

Ati: “Ntabwo narinzi ko bafite umwihariko mu kubumba Imbabura. Ni byiza kuko dufite aborozi b’inkoko kandi birumvikana ko bazikeneye ndetse zishobora no kuba zihendutse kurusha ibindi bikoresho bakwifashisha. Tuzabasura tubahuze n’aborozi mu rwego rwo kugirango babone isoko ry’ibyo bakora.”

Umwihariko w’izi mbabura ni uko zifite umuryango ushyiramo amakara n’imyenge hejuru isohora ubushyuhe gusa

Ikigo gikora ubushakashatsi kikanakora isesengura kuri politike za leta cyakoze ubushakashatsi ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19, ku mibereho y’ingo ku buryo babukoreye mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali n’Imijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali habazwa ingo 2053, harimo n’akarere ka Huye ari nako aba basigajwe inyuma n’amateka babarizwamo.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwerekana ko 50% by’ingo 2053 zabajijwe, abaziyoboye batakaje akazi.

58% by’abayoboye izo ngo bavuze ko ubuzima bwahenze cyane kurenza ubushobozi bwabo, naho 62% by’ingo zabajijwe bagize igabanuka rikomeye kubyo binjizaga nk’ingo.

Uwayoboye ubu bushakashatsi, Dr. Jean Baptiste Nsengiyumva avuga ko uturere twa Rusizi, Rubavu na Nyarugenge aritwo twagaragaje ingaruka nyinshi cyane kurenza ahandi.

Muri rusange ingo zigera kuri 24% by’izabajijwe zagize igabanuka rikabije ry’amikoro yo guhaha kuburyo ingo zahuye n’ikibazo gikomeye cy’igabanuka ry’imirire zirimo 25% by’iyobowe n’abagabo, 13% by’iziyobowe n’abagore ndetse na 5% by’ingo ziyobowe n’abashakanye.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.