Hamenyekanye umubare w’ibimaze kwangirika n’abantu bapfuye bazize Ibiza mu Rwanda

Iyi mvura yaguye kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023 yaguye mu buryo budasanzwe ndetse yangiza byinshi birimo no gutwara ubuzima bw’abantu.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abantu 130 ari bo bamaze guhitanwa n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru biturutse ku mvura idasanzwe yaguye mu rukerera rwo kuwa Gatatu kugeza mu gitondo, ni mu gihe inzu 5174 zasenyutse burundu, naho abantu batanu baburiwe irengero.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yabwiye itangazamakuru ko hari abantu batanu baburiwe irengero.

Yagize ati “Amakuru dufite ni uko abantu 130 bamaze kwitaba Imana.  Hari 77 bakomeretse, 36 bakaba bari mu bitaro, hari batanu babuze, ni ukuvuga imirambo ntiraboneka.”

Mukuralinda yavuze ko abakomeretse bari mu bitaro “n’abandi baza gukomereka kubera ibyo biza bakajya kwivuza ni ukubavurira ubuntu, nta kintu babazwa.”

<

Yavuze ko hari abaraye bashyinguwe, n’abandi baza gushyigurwa kuri uyu wa Kane, tariki 4 Gicurasi 2023, bose Leta ikaza kubafasha muri ibyo bikorwa.

Abitabye Imana barimo abo mu karere ka Rubavu 26, Rutsiro 27, Karongi 16, Ngororero 23, na Nyabihu yabuze abantu 18, Musanze 5, Gakenke 2, Nyamagabe 2, Burera 8, na Gicumbi hapfuye 3.

Amakuru ahari ni uko buri muryango wapfushije umuntu uza guhabwa ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda kuri buri muntu witabye Imana.

Inzu zasenyutse

Mukuralinda yavuze ko hari inzu 5174 yasenyutse burundu, inyinshi zikaba ziri mu Karere ka Rubavu, aho 3371 zasenyutse, Nyabihu hasenyutse 427, Ngororero 192, Karongi 59, Rutsiro 558, Burera 128, Musanze 63, Gakenke 77, Gicumbi 56, Nyamagabe 3, Nyamasheke 11, Muhanga 22, Ruhango 6, Nyanza 1.

Yavuze ko hari inzu 2510 “na zo zashegeshwe, zitameze neza,” kandi kuba imvura igikomeje kugwa ahamya ko na zo zishobora kuza gusenyuka.

Inzu zashegeshwe n’ibi biza mu karere ka Nyabihu ni 482, Ngororero 309, Rutsiro 186, Nyamagabe 205, Gakenke 1211, na Gicumbi hangiritse 117.

Abantu 1541 bajyanywe ahantu hateguwe 11, bahabwa ibyo kuryamaho nk’ibiringiti, amahema ahadasakaye, ndetse bagenerwa amafunguro. Hari kandi n’abagiye mu nzu zatanzwe n’abanyamadini, cyangwa bimwe mu bigo by’amashuri, abandi bacumbikirwa n’abaturanyi babo.

Mu bindi byagizweho ingaruka harimo imihanda minini yo ku rwego rw’Igihugu umunani, n’indi icyenda yo ku rwego rw’akarere, ibiraro 26 by’umwihariko mu turere twa Muhanga na Ngororero, muri Mukamira, Rubengera, na Gisiza.

Inganda esheshatu z’amazi kandi zahagaze gukora kubera izi nkangu n’imyuzure, zirimo urwa Gihira mu karere ka Rubavu, Nzove mu karere ka Nyarugenge, urwa Cyondo na Gihengeri mu karere ka Nyagatare, n’urwa Kanyarusange na Nyabahanga mu karere ka Karongi.

Mu bikorwa remezo by’ubuvuzi hangiritse Ibitaro bya Shyira, Ibigo Nderabuzima bitanu n’amavuriro mato azwi nka ‘Poste de Sante’ abiri.

Kugeza ubu abantu 74 bamaze gushyingurwa, abandi baracyari mu buruhukiro bw’ibitaro.

Mukuralinda avuga ko mu busesenguzi bwe abona ari imvura idasanzwe igwa mu bihe by’imyaka ibarirwa mu munani na 10, ariko bigahuzwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Asaba abantu bose bari mu bice bigwamo imvura gushishoza babona bari ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakahava.

Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko Gicurasi 2023 izarangwa n’imvura iri hagati ya milimetero 50 na 200, ikazaba iri hejuru y’imvura isanzwe igwa muri uko kwezi, mu bice byinshi by’Igihugu.

Igice cya mbere giteganyijwe imvura iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu, naho igice cya kabiri nicya gatatu biteganyijwemo imvura nk’isanzwe igwa muri ibyo bice bw’ukwezi kwa Gicurasi.

Imvura iri hagati ya milimetero 175 na 200 iteganyijwe mu gice cy’Amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Igihugu no mu gice gito cy’Akarere ka Nyamasheke.

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 175 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, uretse mu karere ka Gicumbi no mu majyepfo y’uturere twa Rulindo na Gakenke hateganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150.

Imvura nke ugereranyije n’izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 50 na 75, ikaba iteganyijwe mu bice by’amajyaruguru nibyo hagati mu karere ka Nyagatare ndetse no mu majyepfo y’uturere twa Kirehe, Ngoma na Bugesera.

Ibice bisigaye by’Igihugu biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 75 na 150.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA iherutse gutangaza ko kuva muri Mutarama kugeza kuwa 20 Mata 2023, ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu 60 bisenya inzu zirenga 1205 ndetse byangiza hegitari z’imyaka mu gihugu hose zigera ku bihumbi bibiri.

Muri aya mezi ane abantu 158 barakomeretse, amashuri 44 arasenyuka, imihanda 12 irangirika. Ibiraro 91 ni byo byangijwe n’imvura mu gihugu hose. Imibare igaragaza ko ku mwaka u Rwanda ruhomba miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda kubera ibiza.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.