Urugo rwa Perezida Putin rwagabweho igitero

Uburusiya bwatangaje ko bwahanuye indege 2 zo mu bwoko bwa drones zari zagabwe ku biro bya Perezida w’u Burusiya, Kremlin, zoherejwe na Ukraine ku rugo rwa Perezida Vladimir Putin, bikekwa ko icyo gitero cyari kigambiriye kumuhitana.


Itangazo rya Kremlin ryasohotse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Gicurasi 2023, rivuga ko Ukraine yari yohereje drones ebyiri.
Rikomeza riti “Kubera ibyemezo byafashwe ku gihe n’igisirikare hamwe n’inzego zidasanzwe zikoresheje intwaro z’ikoranabuhanga, izo drones zarashwe. Ibice byashwanyutse byanyanyagiye mu mbuga ya Kremlin, nta muntu wakomeretse cyangwa ngo hagire ikintu cyangirika.”


U Burusiya bwatangaje ko buteganya kuza gusubiza kuri iki gitero mu gihe cya ngombwa.
Bwamaganye iki “gikorwa cy’iterabwoba cyari cyateguwe kandi kigambiriye ubuzima bwa Perezida w’u Burusiya.

<


Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yabwiye abanyamakuru ko iki gitero cyabaye mu gihe Perezida Putin ari hanze ya Moscow, aho yanahuye na Guverineri w’agace ka Nizhny Novgorod. Gahunda ye ngo yayikomeje, nta cyahindutse.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.