Ku wa mbere taliki ya 01 Gicurasi 2023, nibwo umunyamakuru wa Television ikorera mu mujyi wa Kigali yitwa BTN TV Rwanda yahohotewe na police ubwo yari ari gufata amashusho y’inkuru y’umubyeyi utwite wari wambitswe amapingu na Police kubwo kuba ari umuzunguzayi.
Ku murongo wa Telefone mu kiganiro kinyura kuri Radiyo yitwa B&B FM Umwezi mu kiganiro kitwa ‘Imbundo y’Ukuri’, uyu munyamakuru yavuze ko ubwo yari avuye gufata ibikoresho by’akazi mu isoko rigurisha ibikoresho by’ikoranabuhanga rikorera mu mujyi wa Kigali, riri hafi ya gare ahazwi nka Down Town, yabonye ikivunge cy’abantu benshi.
Uyu munyamakuru akomeza avuga ko yegereye icyo kivunge ngo amenye icyabaye, nuko asanga ari umubyeyi utwite inda nkuru wari wambitswe amapingu ku bwo kuba umuzunguzayi.

Akomeza avuga ko nk’umunyamakuru yatangiye gufata amashusho ngo akore inkuru, nuko haza abagabo we avuga ko yabonaga basanzwe kuko nta mpuzankano (Uniform) bari bambaye bamufata mu ijoshi ariko nawe abigenza uko kuko yabonaga ntarwego bahagarariye.
Akomeza asobanura ko icyo gihe bahise bamwambura ibikoresho bye ndetse na police ihita ihagera, nuko bamwambika amapingu banamutera imiti iryana mu maso we avuga ko ari urusenga, bajya no kumfungira kuri sitasiyo ya police iri aha Down Town aho yamazemo iminota mirongo itatu.
Avuga ko nyuma ubuyobozi bwa BTN TV Rwanda bwavuganye na Police akarekurwa ariko agasanga ya mashusho yafashe ya wa mubyeyi bayasibye. Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yavuze ko bakoze amakosa ko hari ubundi buryo bari gukemuramo icyo kibazo badahohoteye umunyamakuru bene kariya kageni.
Ibarushimpuhwe Bihoyiki Kevin Christian, ariwe munyamakuru wa BTN TV Rwanda wahohotewe, avuga ko ubusanzwe abanye neza n’inzego z’umutekano usibye icyo kibazo cyabayeho. Akavuga ko iyo miti bamuteye yabanje mukugiraho ingaruka mu buryo budakomeye ngo kuko guhagarara ku zuba byagoranaga, gusa ngo ubu ameze neza nk’uko yabitangaje.
Raporo y’umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Boaders) y’uyu mwaka wa 2023, yashyize u Rwanda ku mwanya 131 n’amanota 45.18% mu bihugu bitanga ubwisanzure bw’itangazamakuru. U Rwanda rwaje kuri uyu mwanya ruvuye ku w’ 136.
Amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu na politiki mu ngingo ya 19 mu gika cya mbere n’icya kabiri aho zivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo nta nkomyi. Umuntu wese afite uburenganzira bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo; ubwo burenganzira bukubiyemo ubwisanzure bwo gushaka, kwakira no gutanga amakuru n’ibitekerezo by’ubwoko bwose, hatitawe ku mipaka, haba mu magambo, mu nyandiko cyangwa mu icapiro, mu buhanzi, cyangwa binyuze mu bindi bitangazamakuru yihitiyemo.