Mu gihe umubare w’abamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi ukomeje kugenda uzamuka, ubu bakaba bageze ku 129, Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bwihanganisha imiryango y’ababuze ababo n’abakomeretse.

Kugeza ubu ibikorwa by’ubutabazi birakomeje, aho imiryango isaga 370 yo mu karere ka Karongi ituye mu manegeka igiye kwimurwa igitaraganya.