Inkuru mbi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Benshi bapfuye

Kugeza ubu abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibiza mu Ntaray’Uburengerazuba bagera kuri 55 bikaba byaturutse ku mvura idasanzwe yibasiye iyi ntara.

Iyi mvura yaguye mu ijoro rishyira none ku wa Gatatu tariki 03 Gicurasi, yibasiye cyane ibice by’Intara y’Iburengerazuba ndetse n’iy’Amajyaruguru
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois yavuze ko iyi Ntara yahuye n’isanganya rikomeye cyane ku bw’iyi mvura yateje ibiza birimo inkangu ndetse n’isenyuka ry’inzu za bamwe mu baturage zanabagwiriye, bamwe bakahasiga ubuzima.


Gverineri Habitegeko yatangaje kandi ko kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 55 bishwe n’ibi biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu.
Guverineri Habitegeko yagize ati “Twabuze abaturage benshi cyane n’imiryango, ku buryo ubu twabaruraga 55 bitabye Imana.”

Yavuze kandi ko hari n’umubare munini w’abaturage bakomeretse kubera kugwirwa n’inzu. Ati “Ubu ni byo turimo kugira ngo turebe abakeneye ubutabazi, babuhabwe.”


Aya makuru kandi yanemejwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, yavuze ko ibiza byatewe n’iyi mvura, byangije byinshi, ariko ikibabaje kurusha, ari ubuzima bw’abaturage bwabigendeyemo.
Iyi Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, itangaza ko hari gukorwa ubutabazi bwihuse ku baba babukene bari mu kaga, ndetse no kwihutira gufasha abagizweho ingaruka n’ibi biza.


Uturere twibasiwe n’iyi mvura nyinshi, two muri iyi Ntara y’Iburengerazuba, turimo aka Rubavu, Karongi, Rutsiro, na Ngororero, ari na two turimo abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe na yo.
Kubera iyi mvura nyinshi kandi, Umugezi wa Sebeya wo mu Karere ka Rubavu, na wo wuzuye, umena amazi yasanze abaturage mu nyubako zabo, wangiza byinshi nk’inzu ndetse n’ibikoresho byinshi byo mu nzu.


Iyi mvura nyinshi yaraye iguye, nyuma y’igihe gito Ikigo cy’Igihuu cy’Iteganyagihe gitangaje ko muri uku kwezi kwa Gicurasi 2023, hazagwa imvura nyinshi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *