Iburengerazuba : Abarenga 90 nibo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’ibiza

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangaje ko abantu 95 ari bo bamaze kubarurwa ko bishwe n’ibiza ndetse n’imvura yaraye iguye ikibasira by’umwihariko uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi.


Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, avuze ko ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa kugira ngo hamenyekane abandi baba bagwiriwe n’inzu.


Ati “Yaguye ari nyinshi ijoro ryose ku buryo uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi bagize ibibazo bikomeye cyane. Twabuze abaturage benshi cyane, imiryango ku buryo ubu twabaruraga 55 bitabye Imana, ubwo ntubaze abakomeretse, abagwiriwe n’inzu, ubu nibyo turimo kugira ngo turebe abakeneye ubutabazi.”

<


Magingo aya, Guverineri Habitegeko amaze gutangaza ko abahitanywe n’ibiza bakomeje kwiyongera aho bageze kuri 95 kandi ibikorwa by’ubutabazi birakomeje.
Ati “Aka kanya tuvugana kandi turacyakomeza gushakisha inzu ku nzu, ubu dufite 95 bamaze kwitaba Imana, barimo 14 b’i Karongi, 26 ba Rutsiro, Rubavu ni 18, Nyabihu ni 19 na Ngororero 18”.


Imihanda myinshi yafunze ariko abaturage bari kugerageza kuyifungura ndetse hari n’ahari kwifashishwa imashini zakoraga imihanda mu gufungura iyafunzwe n’ibiza.
Guverineri Habitegeko yasabye abaturage batuye ahantu hari gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhava.


Imvura yaguye mu ntara yose, gusa mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ntabwo haravugwa ibibazo byihariye, ariko ahandi hose abahatuye bagize ibibazo bikomeye.
Habitegeko ati “Hamwe yaguye hakiri kare cyane nko mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri yari yatangiye kugwa, igwa ijoro ryose ku buryo yabaye nyinshi cyane, ubutaka burasoma kandi nyine yari imaze iminsi igwa.”


“Iyaguye iri joro ahantu hose, imihanda yafunze, za Sebeya zuzuye ndetse n’abantu bagwirwa n’inzu, imiringoti yuzuye noneho amazi akwira hose asanga abantu mu nzu, ntabwo ari ibintu byoroshye ariko inzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse na Minisiteri ishinzwe Ubutabazi turi gukorana kugira ngo turebe uko abantu bagenda batabarwa.”


Nko mu Murenge wa Bwishyura, imvura yaraye iguye yatumye urugo rw’umuturage umwe rugwirwa n’umukingo, mu bantu umunani bari baryamye muri iyo nzu, batatu bahita bitaba Imana. Abandi batapfuye ubu bari mu bitaro, bararembye.


Mu tundi duce nka Gatare na Nyagisozi muri Rubengera, hari urugo inzu yaguye, ihitana abana babiri mu Mudugudu wa Nyarugenge .


Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko Gicurasi 2023 izarangwa n’imvura iri hagati ya milimetero 50 na 200, ikazaba iri hejuru y’imvura isanzwe igwa muri uko kwezi, mu bice byinshi by’Igihugu.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.