Impamvu yatumye Lionel Messi asiba imyitozo akajya muri Saudi Arabia yamenyekanye

Ku munsi w’ejo taliki 1 Gicurasi 2023 ni bwo byari biteganyijwe ko abakinnyi ba Paris Saint-Germain bahurira kuri Camp des Loges, aho basanzwe bakorera imyitozo nyuma y’umunsi umwe batsinzwe na FC Lorient ibitego 3-1 bari Parc de Prince.

Abandi bakinnyi badafite ibibazo by’imvune barahageze usibye Lionel Messi. Uyu mukinnyi ufite Ballon d’Or 7 yari yasabye uruhushya Abatoza ba Paris Saint-Germain bararumuha kugira ngo yerekeze muri Saudi Arabia.

Muri iki gihe isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi ryegereje ushobora kumva uru rugendo kuri Lionel Messi ukagira ngo wenda yagiye mu biganiro n’ikipe azakinira umwaka utaha ariko siko bimeze.

Mu minsi yashize byagiye bivugwa cyane ko uyu mukinnyi ashobora kujya gukina muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Hilal ikamuha amafaranga akubye 2 aya Cristiano Ronaldo ariko nubwo ku munsi wejo yerekeje muri iki gihugu ntabwo ari cyo cyari kimujyane.

Nk’uko ikinyamakuru Goal kibitangaza, Lionel Messi yari yagiye muri Saudi Arabia kubera ko yamamaza ubukerarugendo bwo muri iki gihugu.

<

Yasinyanye amasezerano na “Visit Saudi Arabia”, ikigo gifite inshingano zo guteza imbere ubukerarugendo ndetse muri Saudi Arabia. Ku cyumweru nijoro Lionel Messi yashyize ubutumwa kuri Instagram ye bwamamariza ubukerarugendo bwo muri Saudi Arabia.

Yanditseho ati “Ninde wari waratekereje ko muri Saudi Arabia hari ibimera byinshi? Nkunda gusura ahantu ntari niteze igihe cyose mbishoboye”.

Uyu munsi ku wa kabiri Paris Saint-Germain ntabwo ari bukore imyitozo ubwo bivuze ko Lionel Messi azayigarukamo kuwa Gatatu.

Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana aho Lionel Messi azerekeza mu mwaka w’imikino utaha, mu gihe Paris Saint-Germain itamusinyishije andi masezerano. Ariko ikipe ya Barcelona ntihwema kugaragaza ko imushaka, ari nako hari andi makuru avuga ko ashobora kujya muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Hilal.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.