Bumwe mu buryo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu buhinzi harimo kuhira imyaka byaba bikozwe mu buryo bwa gakondo cyangwa ubw’ikoranabuhanga bigafasha guhangana n’ibura ry’ibiribwa nk’imwe mu ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe nk’uko abahinzi bo mu murenge wa Huye babibwiye Rwandanews24.
Aba bahinzi bavuga ko mu gihe cy’izuba bakunze guhura n’ikibazo cy’amazi mu gishanga cya Kumusizi mu gice gikorerwamo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, ariko ubu babonye imashini ikoresha imirasire y’izuba izabafasha kuhira imyaka yabo mu gihe cy’izuba mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Aba bahinzi bibumbiye muri Koperative Jya mbere Muhinzi wa Huye (KOJYAMU).

Mukamana Immaculée, ni umuhinzi w’imboga n’ibigori muri iki gishanga. Avuga ko bizeye umusaruro uhagije nyuma yo kubona imashini ikoresha imirasire y’izuba.
Ati: “Iki gishanga tumaze imyaka isaga itandatu dukoreramo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu gice byahariwe. Ariko mu gihe cy’impeshyi twajyaga duhura n’ikibazo cyo kubura amazi yo kuhira imyaka yacu kubera izuba, ariko twabonye imashini ikoresha imirasire y’izuba ikaba izajya idufasha kuhira nubwo itagera gose ahahingwa.”
Akomeza avuga ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikunze kubageraho bitewe nuko umusaruro uba mucye.
Ati: “Imwe mu ngaruka ikomeye y’imihindagurikire y’ibihe ni amapfa. Iyo duhinze ntitweze kubera izuba ingaruka zigera no ku miryango yacu kuko inzara iba yamaze kwinjira mu rugo. Turizera ko iki kibazo kigiye gukemuka kuko imyaka yacu izajya iba ifite amazi igihe cyose idakangwa n’izuba.”

Mugenzi we Mukarugwiza Bernadette, avuga ko ikibazo cy’umusaruro mucye w’imboga cyaterwaga n’izuba ryinshi bakabura amazi yo kuhira imyaka yabo kitazongera kuko imashini babonye izajya ibafasha mu gihe cy’izuba.
Ati: “Imihindagurikire y’ibihe ni ikibazo kiduhangayikishije, ariko dutangiye kugira icyizere ko kizagenda gikemuaka kuko imashini izadufasha guhangana nayo twamaze kuyishyikira.”
Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’umuyobozi wa Koperative Jya mbere Muhinzi wa Huye (KOJYAMU), Karamage Canisius, avuga ko ubu abahinzi batangiye kugira icyizere ko imihindagurikire y’ibihe itazongera kujya ibakoma mu nkokora nk mbere.
Ati: “Icyizere abahinzi dufite tugishingira ku mashini ikoresha imirasire y’izuba izajya idufasha kuhira imyaka yacu. Ubusanzwe twuhiraga dukoresheje uburyo bwa gakondo bwo kudaha amazi twifashishije ibikoresho bitandukanye birimo rozwali, ibasi, indobo n’ibindi byafasha umuntu kudaha amazi.”
Akomeza avuga ko kuhira hakoreshejwe uburyo bwa gakondo birimo imvune nyinshi, ariko imashini izabafasha kugabanya imvune umuhinzi yahuraga nazo.
Ati: “Iyi mashini ni inkunga twahawe n’umuterankunga witwa Project Map ku bufatanye n’akarere kacu. Umuhinzi yasabwaga uruhare rw’amafaranga angana na miliyoni enye, ariko umuterankunga yarayadutangiye, urundi ruhare rwa nkunganire rutangwa n’akarere.”
Imashini yahawe Koperative Jya mbere Muhinzi wa Huye (KOJYAMU), ifite agaciro ka miliyoni 13 (13.000.000 Frws) ikaba ifite ubushobozi bwo kuhira ku buso bungana na hegitari 2, ariko igishanga gihingwaho kikaba kingana na hegitari 10.

Muri raporo yashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2019 n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), ivuga ko u Rwanda rufite intego yo kongera ubuso bukorerwaho ubuhinzi bwifashisha gahunda yo kuhira buzongerwa kugirango intego y’Igihugu (NST1) mu cyerekezo 2024 byibura abahinzi ibihumbi 102.284 bazabe bakora ubuhinzi budashingiye ku mvura.
Ku rupapuro rwa 7-9 by’iyi raporo 2020 Rwanda Irrigation Master Plan; ivuga ko ubu ubutaka bwose bukorerwaho gahunda yo kuhira ari hegitari 67.100, bugizwe na hegitari 37.273 z’ibishanga, hegitari 9.439 z’imusozi na hegitari 20.388 z’ikoranabuhanga riromo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba n’uburyo bwo kuhira hifashishijwe amapombo.